Salvado yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Afro Festival

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyarwenya Patrick Idringi uzwi nka Salvado, yongeye guhura n’umugore we Daphnie Frankstork muri Canada, maze agaragaza ibyishimo yatewe n’uko yishimiwe n’abitabiriye iserukiramuco rya Afro ryabereye i Toronto.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ko anejejwe no kwongera kubona bene wabo bahuriye mu gitaramo cya Afro Festival cyabereye i Toronto mu mpera z’icyumweru gishize.

Yanditse ati: “Nagize amahirwe yo guhura n’imbaga nyamwinshi muri Afro Festival i Toronto, gusangira namwe umunezero byari byiza, byanejeje kubona bagenzi banjye b’Abagande bishimira gutaramana nanjye, ni ibihe by’agaciro.”

Ku rundi ruhande ariko biravugwa ko Salvado yasanze umugore we wagiye nk’impunzi ya Politiki muri Canada, aho byakunze kuvugwa ko umugabo we nawe yagombaga kuzamusangayo nyuma, ari nabyo benshi batekereza ko byaba ari byo byabaye, ibintu abafana b’uyu munyarwenya batishimiye.

Nubwo bimeze bityo ariko Patrick yanyomoje iby’uko yaba yasanze umugore we burundu, kuko yahise ateguza igitaramo cy’urwenya asanzwe ategura cyitwa KINGS OF CPMEDY UG kizaba tariki 27 Nyakanga 2024, asaba abakunzi be kuzahaboneka ndetse ko vuba azagenda akomeza kubamenyesha abanyarwenya bazaba bahari.

Afro Festival ni iserukiramuco rihuza inzu ndangamurage n’abaturage bo ku mugabane w’Afurika baba ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo kurinda umurage ndangamuco, binyuze muri gahunda z’ubuhanzi n’ubukorikori, hagamijwe kwigisha, kurinda no guteza imbere ubuhanzi n’ubukorikori nyafurika. Iry’uyu mwaka rikanba ryarabereye i Toronto muri Canada.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE