Sahabo yahaye ikaze Gueulette: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Mpera z’icyumweru gishize mu gihugu cy’u Bubiligi hatangiye Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo 2025/26.
Umukino wari utegerejwe ni uwari guhuriramo amakipe abiri afite abakinnyi bakina hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’. Ayo ni Standard de Liège ya Hakim Sahabo na RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette.
Wari umukino wa mbere RAAL La Louvière ikinnye mu cyiciro cya mbere, dore ko itike yo kuzamuka yayibonye mu mwaka ushize w’imikino.
Uyu mukino warangiye Standard de Liège ya Hakim Sahabo yatsinze RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette ibitego 2-0 iyiha ikaze mu cyiciro cya mbere.
Hakim Sahabo wongeye kugarurwa muri iyi kipe muri uyu mwaka nyuma y’uko uheruka yari yaratijwe muri Beerschot, yabanje mu kibuga hagati akina iminota 74 mbere y’uko asimbuzwa Ibrahim Karamoko.
Samuel Gueulette na we yahawe umwanya uhagije muri uyu mukino, aba muri 11 babanjemo ariko aza gusimbuzwa Joel Ito ku munota wa 81.
Zira FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yanganyije na HNK Hajduk Split yo muri Croatia igitego 1-1, mu mukino w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya UEFA Conference League.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange, yabanje mu kibuga muri uyu mukino, gusa ntiyawurangiza kuko yasimbujwe mugenzi we Stephane Acka ku munota wa 87.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Croatia ku wa Kane w’iki Cyumweru, tariki ya 31 Nyakanga 2025. Izawutsinda izahura n’izava hagati ya Atlètic Club d’Escaldes yo muri Andorra na FC Dinamo City yo muri Albania mu ijonjora rya gatatu mu rugendo rugana mu matsinda.
Mu gihugu cya Tunisia Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yatsinze igitego kimwe muri bibiri batsinda US Monastir bifasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup.
Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru Mugisha ukina mu kibuga hagati afasha ikipe ye kuwitwaramo neza kuko yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 34 kuri penaliti.
Iki gitego cyinjijwe na Khalil Ayari bituma iyi kipe ibona itike y’umukino wa nyuma uzayihuza na Espérance Sportive de Tunis, ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Abakinnyi bose bategerejwe mu mavubi azasura Nigeria tariki ya 1 Nzeri 2025, mu mukino w’Umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.







