Safi Madiba yageze i Kigali

Umuhanzi Niyibikora Safi uzwi cyane nka Safi Madiba, utegerejwe mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024, yageze i Kigali nyuma y’imyaka ine atahakandagira.
Ni igitaramo uyu muhanzi yatangaje ko azamurikiramo umuzingo we wa mbere afata nk’ikintu gikomeye yagezeho kuko ari wo wa mbere akoze nk’umuhanzi ukora ku gite cye.
Uyu muhanzi nubwo atavuga igihe azamara mu Rwanda avuga ko azanywe no gusura umuryango we ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki harimo n’icyo gitaramo.
Safi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana mu ma saa kumi z’ijoro aganira n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kongera guhumeka umwuka w’ikirere cy’u Rwanda, urugendo rwari rwiza cyane, nkumbuye ipilawu, Chapati, na ka Asusa.”
Uyu muhanzi yatangaje ko azahura n’abo babanaga muri Urban Boys kubera ko bafitanye n’imishinga nubwo nta gahunda yo kwongera gukorana nk’itsinda ariko bashobora gukorera akantu keza abakunzi babo.
Biteganyijwe ko muri icyo gitaramo Safi Madiba azafatanya n’abandi bahanzi barimo Phil Peter, hamwe n’abashyushyarugamba Uwase Muyango Claudine, Dj Brianne n’abandi.
Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’igitaramo aherutse mu Mujyi wa Lyon ku wa 9 Ugushyingo 2024 cyari kigamije kumurikira abakunzi be umuzingo we mushya.
