Rwinkwavu: Abakorera mu gakiriro byabahinduriye ubuzima

Abakorera mu gakiriro kubatswe mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko gukorera muri aka gakiriro byabahinduriye ubuzima, bakikenura, bakahabona ubumenyi abandi babona aho bakoresha ubumenyi bari bafite.
Abatuye i Rwinkwavu bavuga ko aka gakiriro kaje ari igisubizo ku bagakoramo, abagahahiramo n’abagaturiye.
Rukundo Damien avuga ko akazi akora aha kamutungiye umuryango.
Ati: “Aha Turakora tugahembwa n’ibyo twakoze, akazi nkora aha gatuma mbona ibyo nkenera mu buzima bwa buri munsi. Mbona amafunguro nifuza, nishyurira umwana amafaranga y’ishuri ndetse nkanateganyiriza umuryango wanjye. Ikindi ubu maze kugura amatungo magufi arimo ihene 2 n’ingurube. Navuga ko ubu iwanjye hadaciriritse.”
Maniraguha Francois agira ati: “Ku ruhande rwanjye nari narize ibijyanye no kubaza kandi mbyiga mu ishuri nishyura amafaranga menshi. Nyamara kuko inaha ari mu cyaro kuva narangiza nari ntarabona uko njya gushaka aho nkorera.
Nishimiye ko rero aka gakiriro kansanze inaha mbona aho ngaragariza ibyo nize nabibyaza umusaruro. Mfite icyizere ko akazi nkora aha nzakitwaramo neza kakambera umusingi wo kubaka ubuzima, kandi biri kuza.”
Muteteri Jovia ukorera ubucuruzi avuga ko na we yungukiye ku kuba agakiriro karaje gukorera hafi ye.
Ati: “Aho agakiriro gatangiriye urujya n’uruza rwariyongereye. Abakiliya b’ibyo dukora bariyongera, nshuruza ibyo kurya, ibyo kunywa nkinjiza amafaranga. Ikindi ariko ni uko umuntu ukeneye ibikoresho bitandukanye twajyaga gushaka i Kayonza ubu tubibona hafi, bityo amafaranga twagakoresheje nk’amatike tukayakoresha ibindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko ibikorwa nk’ibi byegerezwa abaturage hagamijwe guhamya ku ntego yo kongera imirimo, no kugeza amahirwe atandukanye hafi y’abaturage.
Ati: “Gahunda yo kubaka udukiriro izagenda igezwa hirya no hino mu Mirenge, muzi ko buri mwaka tuba dufite umubare w’imirimo ihangwa, uburyo nk’ubu bwo gukorera mu dukiriro, bufasha muri iyi gahunda çyane kongera imirimo mu rubyiruko.”
Yongeyeho ko bifuza ko imirimo yifashisha ubumenyingiro yakorerwa no mu byaro, bikazajyana no gushyiraho iyi mirimo ikorerwa ahantu hamwe mu dukiriro.
Kugeza ubu imirimo yiganje mu dukiriro twubakwa mu Mirenge ifatwa nk’iy’ibyaro ni ububaji, gusudira no guteranya ibikoresho by’ibyuma, gukora ibikoresho byo mu ruhu n’ibijyanye n’ubukorikori.
Umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, mu Karere ka Kayonza hahanzwe imirimo 6 000 muri 6 110 yari iteganyijwe guhangwa.

