RwandAir yiseguye ku bakiliya basubikiwe n’abimuriwe ingendo

Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yiseguye ku bakiliya bayo bagizweho ingaruka n’isubikwa ritunguranye ry’ingendo ryatewe n’ibibazo bya tekiniki byabaye ku ndege.
Itangazo rya RwandAir rije nyuma y’aho abakiliya b’iyi sosiyete bakomeje kwivovota bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagaragaza uburyo batanyuzwe no kubwirwa ko ingendo zabo zisubitswe by’agateganyo.
Gutegura urugendo, by’umwihariko urwekekeza mu kindi gihugu ni ibintu bisaba imyiteguro ihambaye ku buryo kubwirwa ko urwo rugendo rusubitswe uwari mu myiteguro bimugora kubyakira.
Ariko nanone hari impamvu nyinshi zaba iziturutse kuri sosiyete itwara abantu n’ibintu cyangwa izitayiturutseho zishobora gutuma ingendo zisubikwa cyangwa zigahagarikwa mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwiza n’umutekano by’abagenzi.
Ikibazo cy’imwe mu ndege za RwandAir cyatumye ingendo zari ziteganyijwe ku masaha amwe n’amwe zisubikwa mu gihe hakirimo gukemurwa ibibazo bya tekiniki byagaragaye.
Abakiliya batandukanye ba RwandAir bagaragaza ko ibibazo nk’ibyo bazi ko bibaho, ariko bakinubira uburyo amakuru yatanzwe atinze.
Ubuyobozi bwa RwandAir, mu itangazo bwashyize ahagaragara, bwemeje ko habayeho ibyo bibazo byatumye ingendo zitandukanye zihagarikwa cyangwa zikimurirwa ikindi gihe.
Buti: “Turimo kubimenyesha abagenzi bose byagizeho ingaruka kugira ngo tubamenyeshe ikindi gihe bashobora gukoreraho ingendo.”
Iyi sosiyete iherutse gutwara ibihembo by’ingenzi mu mezi abiri ashize, harimo icyo kuba ifite abakora mu ndege ndetse n’abakira abagenzi basobanutse kurusha abandi bikajyana n’isuku izira amakemwa muri Afurika, imaze kwagura ingendo zayo mu byerekezo birenga 29 muri Afurika, Aziya n’u Burayi.