RwandAir yamaze impungenge abibaza kuri serivisi ya eSIM

Nyuma y’aho hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragarije impungenge zo gukoresha serivisi ya eSIM, RwandAir yamaze impungenge abibaza kuri iyi serivisi, igaragaza ko nta kibazo cy’umutekano ku bayikoresha.
eSIM ni simukadi y’ikoranabuhanga ishyirwa muri telefoni zigezweho zizwi nka ‘Smartphone’ no mu bindi bikoresho by’itumanaho idasaba ko waba ufite simukadi ifatika.
Iyi serivisi ifasha uyikoresha kujya ku muyoboro we w’itumanaho atagombye gushyira simukadi muri telefoni ye.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwabwiye Imvaho Nshya ko umutekano w’abagenzi bakoresha iyi serivisi wizewe.
Bugira buti: “Umutekano w’abakoresha izi servisi urizewe ijana ku ijana (100%)”.
Isosiyete ya RwandAir yashyizeho iyi serivisi mu rwego rwo korohereza abagenzi bayo kujya ku murongo ku buryo buboroheye.
Abakoresha eSIM bari mu mahanga bagabanyirizwa igiciro kugera kuri 85% bya interineti.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwahamirije Imvaho Nshya ko umugenzi akigera aho agiye ahita ajya ku murongo.
Bugira buti: “Nta ngaruka zo gutakaza ikarita yawe, sinangombwa gushaka simukadi ukigera ku kibuga cy’indege.”
RwandAir itangaza ko ibiciro bya eSIM bitandukanye bitewe n’igihugu cyangwa na interineti umuntu yifuza kugura.
Serivisi ya eSIM ikoreshwa mu bihugu bisaga 150 RwandAir ikoreramo ingendo.
RwandAir ifite imishinga myinshi yo kunoza serivisi zayo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
Zimwe muri serivisi ziheruka gutangwa na RwandAir harimo iyitwa ‘RwandAir Holidays’ aho umuntu ashobora gutegura urugendo rwe hakubiyemo, itike y’indege, amacumbi n’imodoka.
