RwandAir yahinduye inzira z’ibyerekezo byanyuraga mu kirere cya RDC

Nyuma y’icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gufunga ikirere cy’icyo gihugu ku ndege z’isosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), iyo sosiyete na yo yahisemo guhindura inzira z’ibyerekezo byakinyuragamo.
Leta ya Kinshasa yatangaje ko nta ndege ya RwandAir yemerewe kwambuka ikirere cya RDC guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025.
Kuri ubu kugera i Londere mu Bwongereza, indege zo mu Rwanda zambukaga ikirere cya Congo, no kuri ubu aho gukora amasaha 7 yindege, ubu abagenzi bizajya bibafata amasaha 9.
Ubuyobozi bwa RwandAir biseguye ku basanzwe bakora ingendo zinyura muri icyo kirere, busaba abafite ingendo gukurikirana amakuru mashya agenda atangwa kugira ngo bamenye uko iizo ngendo zahinduwe.
Itangazo ryashyizwe hanze riragira riti: “Bitewe n’ifungwa ry’ikirere cya RDC ku ndege zanditswe mu Rwanda, RwandAir yahinduye ibyerekezo by’inzira zo mu kirere zagizweho ingaruka. Dukomeje gukora ibishoboka kugira ngo dutange uburyo burushijeho gutekana kandi bwizewe tugabanya ingaruka z’ibyo byemezo bitunguranye ku bagenzi bacu.”
Itangazo rikomeza rigira riti: “RwandAir yiseguye ku bagenzi bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo, igira inama abakiliya bayo guhora bakurikirana amakuru agezweho ku rubuga rwa RwandAir no kuri X kugira ngo bamenye amakuru agezweho. Mushoboea kandi kwegera ibiro bya RwanDair mu bihugu byanyu bikabafasha ku bibazo mwaba mufite.”
Iki cyemezo cya RDC cyaje gikurikira ikindimcyafashwe mu mwaka ushize ubwo Guverinoma ya Congo yafataga icyemezo cyo guhagarika ingendo zose za RwandAir zijya n’iziva i Goma, Lubumbashi na Kinshasa.
Impamvu Leta ya Congo itanga ni ukuvuga ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23 kuri ubu zimaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’urugamba rukaba rukomeje rwerekeza muri Kivu y’Amajyefo aho abaturage batakambaga bifuza kubohorwa ingoyi ya Leta ya Tshisekedi.
Guverinoma y’u Rwanda yamagana ibirego bya RDC ihamya ko nta nyungu na nke ifite mu gufasha inyeshyamba, ko ahubwo itewe inkeke n’imikoranire ya Leta ya Kinshasa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byiringiro david says:
Werurwe 8, 2025 at 5:59 pmMwatsobamurira uko urugendo rwa kigali duwara ni ndege amafarana bishyura na kigali yaunde