RwandAir igiye gutangira ingendo zihuza Kigali na Bridgetown

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Ugushyingo, Leta y’u Rwanda n’iya Barbados zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, aho RwandAir ibonye amahirwe yo gukora ingendo zihuza Kigali n’Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Bridgetown.

Ni amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere yiyongera ku yasinywe muri Mata, yorohereza impande zombi gukorera mu kirere cy’ibihugu byombi nta mususu.

Uyu munsi u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Barbados, Kerrie D. Symmonds ari na bo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr Ernest Nsabimana avuga ko aya masezerano ashimangira icyerekezo u Rwanda rufite cyo kuba igicumbi mu guteza imbere ingendo zo mu kirere hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Dr. Nsabimana akomeza avuga ko nyuma y’aya masezerano u Rwanda rugiye kureba uburyo RwandAir yatangira gukorera ingendo mu gihugu cya Barbados.

Ku ruhande rwa Barbados, Minisitiri Kerrie Symmonds we avuga ko igihugu cya Barbados cyifuza ko RwandAir yatangira gukorera ingendo muri Barbados vuba bishoboka. 

Ibi biraterwa n’uko Igihugu cya Barbados cyashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, iyi mikoranire ikaba yafasha iterambere ry’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rwasinyanye amasezereno y’ubufatanye na Barbados mu bijyanye no guteza imbere imikino. Aya masezerano akubiyemo imikoranire mu guhanahana impuguke n’abatoza bazobereye mu mikino itandukanye.

Kuri ubu RwandAir igira mu byerekezo bisaga 25 mu bihugu 21 byo ku Mugabane w’Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati n’Aziya.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore, yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda rwifuza gutangiza umukino wa Road Tennis  igihugu cya Barbados kikaba gifite inzobere nyinshi muri uyu mukino, ubu hari ahantu 3 mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa hazajya hakinirwa uyu mukino ukiri mushya mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE