RwandAir igiye gusubika ingendo zijya i Cape Town

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, yatangaje ko guhera ku wa 27 Ukwakira izasubika ingendo zijya n’iziva i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Impamvu yatumye izo ngendo zisubikwa ntiyatangajwe, ariko abakiliya ba RwandAir bafite amatike ya nyuma y’iyo tariki basabwe kubimenyesha abacuruza amatike bakabaha ay’ibindi byerekezo.

RwandAir yaherukaga gusubika ingendo zijya n’iziva i Cape Town muri Gashyantare 2021, ubwo u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Cape Town ni umujyi uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Afurika y’Epfo ku nkengero z’inyanja y’Atlantikamu mwigimbakirwa uri munsi y’umusozi.

Uyu mujyi uteye imbere, ukaba usurwa n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi bagiye kureba ibyiza nyaburanga n’iterambere ridasanzwe riharangwa.

Imodoka zigendera ku migozi yo mu kirereziri mu bikundwa cyane na bamukerarugendo bagana muri uwo mujyi, ndetse hakaba haboneka n’amato ahuza uyu mujyi n’Ikirwa cya Robben ahabarizwa gereza yafungiwemo Nelson Mandela, ubu yahinduwemo ingoro ndangamurage.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE