RwandAir igiye kugira u Rwanda igicumbi nyafurika mu by’indege

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi nyafurika mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere kirakozwaho imitwe y’intoki mu gihe kuri ubu Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir yemerewe gukorera ingendo mu bihugu 17 by’Afurika, mu Isoko Rusange ry’Afurika ry’Ubwikorezi bwo mu kirere (SAATM) mu mushinga w’ibanze wo guhuza isoko rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Kuri ubu, RwandAir ikoresha indege 12 zijya mu byerekezo 28 birimo ibyo mu bihugu 22 byo muri Afurika, u Burayi, u Burasirazuba bwo Hagati n’Aziya.

Byitezwe ko ubushobozi bwa RwandAir buzikuba inshuro ebyiri mu mwaka utaha ubwo iyi sosiyete zaba irangije ibiganiro na Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere Qatar Airways, yiteze kwegukana imigabane ingana na 49% y’iyo sosiyete nyarwanda.

Qatar Airways irateganya gushora akayabo ka miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’ibaruramari zohererejwe ishami rishinzwe Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu mwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yemereye ikinyamakuru The East African mu cyumweru gishize, ko biganiro biri hafi gushyirwaho akadomo nubwo ibigo by’indege byombi bigeze kure ubufatanye mu iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu nyungu z’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzaba twamaze kwanzura buri kimwe cyose.”

Mu kwezi k’Ukwakira 2021 ni bwo RwandAir na Qatar Airways byatangaje ko byasinyanye amasezerano yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo byombi bigeramo, aho RwandAir izagira ububasha bwo kugera mu byerekezo bishya 65 muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.

Uretse ayo masezerano, RwandAir yatangije ingendo zihoraho zihuza Kigali na Doha guhera mu kwezi k’Ukuboza k’uwo mwaka.

Bivugwa ko amasezerano yo gusangira ibyerekezo (codeshare agreements) aragura amahirwe ya RwandAir yo kwigarurira isoko rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kandi izakomeza kwagura ingendo mu mijyi inyuranye y’i Burayi nka London, Zurich na Madrid hamwe n’ibice bizwi byo muri Aziya nka Singapole, Kuala Lumpuru na Bangkok.  

RwandAir yemerewe kugira indege zigera muri USA nta handi zinyuze

Mu minsi yashize, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Indege za Gisivili (RCAA) rwabonye uruhushya rwo kuba indege za RwandAir zishobora kwerekeza mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nta handi zinyuze, aho bibonwa nk’amahirwe yo guhatana ku isoko ry’ingendo zaturukaga muri Kenya, ari na cyo gihugu cyonyine cy’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyari cyihariye ayo mahirwe.  

Ubuyobozi bwa USA bushinzwe iby’indege (FAA), mu cyumweru gishize, bwahaye u Rwanda icyemezo kirushyira mu cyiciro cya mbere cy’ubuziranenge nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubugenzuzi mu by’Indege (IASA).

Kenya yahawe icyo cyangombwa cy’ubuziranenge mu mwaka wa 2018, ari na byo byatumye Kenya Airways itangira gukorera ingendo zitagira ahandi zihagaze mu mijyi inyuranye yo muri USA. Indi sosiyete yo muri Afurika y’Iburasirazuba ikora ingendo zitagira ahandi zinyuze zerekeza muri Amerika ni Ethiopian Airlines.

Bivugwa ko kuba u Rwanda rwarahawe icyangombwa cy’ubuziranenge  kirushyira mu cyiciro cya mbere (Category 1) bisobanuye ko Urwego rushinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda rwubahirije amabwiriza yose y’ubuziranenge agenwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe indege za gisivili (ICAO), ari na yo ahesha indege z’icyo gihugu uburenganzira bwo gukorera ingendo muri Amerika.

Ibyerekezo RwandAir ikoreramo bikomeje kwiyongera ku muvuduko udasanzwe

Mu gihe RwandAir itangira kubyaza umusaruro icyo cyemezo cy’ubuziranenge yahawe, biteganyijwe ko kuri iryo soko izaba ihanganye na Kenya Airways yari yarigaruriye abagenzi barimo n’abaturuka mu Rwanda ndetse n’abaruzamo babanje guca muri Kenya.

Abagenzi baturutse mu bihugu byose bya EAC bakoreshaga Ikibuga Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta (JKIA) ndetse bagatega Kenya Airways ikabageza muri USA, birinda kuba batega izindi ndege zibanyuza mu Burasirazuba bwo Hagari n’i Burayi.

Ubuyobozi bwa FAA bugira buti: “Nyuma yo gushyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubuziranenge, indege za RwandAir zemerewe bidasubirwaho gutanga serivisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi iki kigo gishobora gukorana amasezerano yo gusangira ibyerekezo n’ibigo by’indege byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Gahunda y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubugenzuzi mu by’indege (IASA) yibanda ahanini ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege kandi ikanashingira ku mikorere yashyizweho na ICAO nk’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ingendo zo mu kirere.

Kenya Airways yatangiye guhangayika

Umuyobozi wa Kenya Airways Michael Joseph, yavuze ko kuba RwandAir yabonye amahirwe yo kugera ku isoko bari barihariye bigiye kugira ingaruka z’ako kanya mu gihe Guverinoma ya Kenya izaba idakoze amavugurura menshi akeneye gukorwa.

Yagize ati: “Iyi ni impuruza idukangura by’umwihariko mu gihe tutarimo kugendera ku muvuduko wo hejuru mu gukora igikwiriye gukorwa.”

Yakomeje avuga ko mu gihe Kenya Airways yaharaniraga gucunga Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta bashakaga kukigira igicumbi cy’ubucuruzi kigakurura n’abagenzi bo mu tundi turere ariko iyo ntambwe ngo ntiyakiriwe neza.

Ku rundi ruhande, RwandAir ikomeje gutungurana mu bikorwa byagura serivisi zayo mu ruhando mpuzamahanga. Nko guhera taliki ya 6 Ugushyingo, iyi sosiyete yatangiye ingendo zihuza Kigali na Heathrow i London mu Bwongereza nyuma y’imyaka itanu yari imaze igera i London iciye i Buruseli mu Bubiligi.

Izo mpinduka ziraba mu gihe Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kitaratangira gukora, kandi cyitezweho guhindura amateka y’ubwikorezi bwo mu Kirere mu Rwanda no mu Karere. Kuri ubu kirimo kubakwa kandi mu kwezi k’Ukuboza 2019  Qatar Airways yemeye kugira imigabane ingana na 60% muri uwo mushinga ufite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari y’Amerika.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kirimo gutegurirwa kugira ubushobozi bwo kwakira nibura abagenzi miliyoni 7 ku mwaka, na ho guhera mu 2032 hakazubakwa icyiciro cya kabiri kizaba gishobora kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Biteganyijwe ko ibigo by’indege muri Afurika bizagabanya igihombo byahuye na cyo mu mwaka wa 2021 kikava kuri miliyari 1.1 z’amadolari y’Amerika kikagera kuri miliyoni 638 muri uyu mwaka wa 2022 cyane ko ingendo zo mu kirere zari zakomwe mu nkokora na COVID-19 zongeye gusubukurwa.

Hari icyizere ko ibigo by’indege byo muri Afurika bizakomeza gutera imbere kuko umubare w’abatega indege kuri uyu mugabane ndetse n’abawugenderera wiyongera ku kigero cya 27.4%, ukaba witezweho gusubira ku kigero cya 86.3% wari uriho mbere y’icyorezo cya COVD-19.

Indege zitwara imizigo na zo zitezweho kwinjiriza Afurika miliyari 201.4 z’amadolari y’Amerika muri uyu mwaka, akazaba yikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije na miliyari 100.8 z’amadolari yinjijwe mu mwaka wa 2019.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE