Rwanda-RDC: “Dipolomasi y’amaganya ntizigera ikereza dipolomasi itsinda”

Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irakajwe n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yasubije icyo gihugu ko politiki yabo y’amaganya itazigera ikereza iy’u Rwanda itsinda.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasinyanye amasezerano agamije kwimakaza uruhererekane rurambye rw’ibikoresho fatizo nk’amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere.
Ni amasezerano agamije kwimakaza urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga umusanzu mu rugendo rwo kwimukira ku bukungu mpuzamahanga buhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi burambye.
Ayo masezerano yasinywe mu gihe bwa mbere mu mateka amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga yinjirije u Rwanda miliyari 1.1 y’amadilari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari 1.3 z’amadolari y’Amerika.
Ku wa Gatatu, Guverinoma ya RDC yasohoye itangazo yamagana isinywa ry’ayo masezerano ishinja u Rwanda ko rumaze imyaka 30 rusahura amabuye y’icyo gihugu.
Guverinoma ya RDC yavuze ko ubutaka bw’u Rwanda butagira amabuye y’agaciro ashakishwa cyane n’Isi yose nka coltan, cobalt, lithium, niobium n’ayandi, mu gihe ari amabuye y’agaciro amaze igihe kinini cyane acukurwa mu Rwanda.
Ikindi nanone igice cya RDC kibarizwamo amabuye y’agaciro menshi ni na cyo gihana imbibi n’u Rwanda, bigaragaza ko yo atagira umupaka cyangwa ngo abe yitaye kuri Politiki ya Congo ku buryo yakwanga ubutaka bw’u Rwanda.
Amb. Nduhungirehe yanenze Politiki y’amaganya ya RDC, agira ati: “Dipolomasi y’amaganya ntizigera ikereza dipolomasi itsinda.”

Byinshi ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na EU
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’u Rwanda w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta, ndetse na Komiseri wa EU Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko ayo masezerano ari igihamya cy’ukwiyemeza k’u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.
Yagize ati: “Amasezerano yasinywe uyu munsi, ashimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu kubyaza umusaruro ubushobozi bwose mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu rugendo rwo kwimukira ku bukungu mpuzamahanga butangiza ibidukikije kandi burambye.”
Yakomeje agira ati: “ayo masezerano kandi arushaho gushimangira ireme n’ubushobozi bwo gushakisha ibikoresho fatizo byacu, bikaba bishimangira u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Minisitiri Dr. Biruta yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano n’ubutwererane rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ko rwiteguye kurushaho kwimakaza ubwo butwererane bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Komiseri wa EU ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gihugu.
Ati: “Gusinya amasezerano birashimangira ubushake bw’u Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. U Rwanda rwohereza amabuye y’agaciro agira uruhare mu bukungu burambye bw’Isi. Aya masezerano ashimangira ubuziranenge bw’ikoresho byacu kandi agaragaza u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko ubufatanye bwa EU n’u Rwanda buzarushaho kwiyongera.
Aya masezerano kandi agamije guha agaciro uruhererekane rw’ibikoresho fatizo birambye, hagamijwe gushyigikira ubukungu n’imikorere myiza y’urwo ruhererekane.
Ni ubufatanye bugamije guha agaciro ibikoresho fatizo (matières premiere) kugira ngo hagerwe ku musaruro urambye. Ibi kandi bikubiyemo gushyira imbaraga mu kurwanya ibicuruzwa bitemewe no guhuza ibipimo mpuzamahanga mu buryo butangiza ibidukikije.
Ni amasezerano yo kongera inkunga yo gukora ibikorwa remezo hongerwa ndetse no kuzamura urwego rw’ishoramari, gukora ubushakashatsi no guhanga udushya mu gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buryo burambye.
Ibi bizatuma hubakwa ubushobozi bugamije kubahiriza amategeko abigenga no kongera amahugurwa. Ubu bufatanye buha amahirwe ibihugu by’abafatanyabikorwa yo kuzamura ubukungu ndetse byongera agaciro hahuzwa ibipimo biri ku rugero ruboneye.
Gahunda y’ishoramari ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi izagira uruhare runini mu gutanga inkunga y’amafaranga akenewe mu guteza imbere ubumenyi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurushaho gukorera mu mucyo.
Uruhererekane rw’ibikoresho fatizo nk’amabuye y’agaciro ni ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda, kuko rugira uruhare runini mu gucukura amabuye y’agaciro akenewe ku Isi nka zahabu, tantalum, Tin, tungsten, niobium, n’ayandi.
Byongeye kandi u Rwanda ni igihugu cyiza cyo gushoramo imari kuko rufite uruganda rutunganya zahabu, mu gihe uruganda rwa tantalum ruzatangira gukora vuba.
U Rwanda kandi rufite rumwe mu nganda zikomeye zikora amabati muri Afurika.