Rwanda Printery Company Ltd yabonye umuyobozi mushya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bizimana Jérome ni we Muyobozi Mukuru w’inzibacyuho w’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora ubucuruzi (Rwanda Printery Company/ RPC Ltd), nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr. Habineza Emmanuel wari umaze imyaka itatu ari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2024, witabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) gifite imigabane 100% ya RPC Ltd, Umuyobozi uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ndetse n’abayobozi b’amashami muri icyo kigo.

Jerry Ntare, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Agaciro Development Fund, yavuze ko RPC Ltd ari ikigo gikomeye kandi gifite iterambere, ari na ho yahereye ashimira Umuyobozi ucyuye igihe anamwifuriza ishya n’ihirwe mu zindi nshingano nshya agiyemo.

Ati: “Uyu munsi hari impinduka zabayeho kuko abakiliya bafitiye icyizere RPC.”

Yasabye abakozi b’ikigo kurushaho gukorera hamwe bakorana n’umuyobozi mushya w’inzibacyuho kandi bikazanakomereza ku muyobozi uzemezwa mu buryo bwa burundu.

Akomeza agira ati: “Turashaka ko abakiliya baza batubwira ko ibintu bigenda neza.”

Ntare, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Agaciro Development Fund, yasabye Umuyobozi Mushya w’inzibacyuho gukomeza kuyoborwa n’igenamigambi ryateganyijwe.

Yavuze ko icyerekezo gihari ari uko umuntu wese ushaka gucapa impapuro akwiye kubanza muri Rwanda Printery Company Ltd, ibyo bikaba bishoboka gusa ari uko buri wese mu bakozi atanze umusanzu we mu bitekerezo no mu guhanga ibishya.

Yijeje umuyobozi utangiye inzibacyuho Bizimana Jerome ko ubuyobozi bwa AgDF buzakomeza kumuba hafi mu guharanira ko iki kigo gikomeza gutera imbere no gutanga umusaruro.

Bizimana, Umuyobozi Mukuru w’inzibacyuho wa RPC Ltd, yijeje kuzuza inshingano yahawe kandi Ikigo kikagera ku ntego cyihaye.

Yahishuye ko nta kintu umuntu umwe yakwigezaho ahubwo ko bisaba ubufatanye kugira ngo ikigo kigere ku ntego cyiyemeje.

Ati: “Ndizeza inama y’ubutegetsi n’umunyamigabane (Share Holder) gukomeza guteza imbere RPC Ltd.”

Dr Habineza Emmanuel wari Umuyobozi Mukuru wa RPC, yashimiye Agaciro Development Fund nk’Umunyamigabane wari waramuhaye inshingano zo kuyobora RPC ndetse anashimira abagize inama y’ubutegetsi.

Yavuze ko hari byinshi ikigo cyagezeho birimo no kugura imashini zafashije mu gucapa impapuro z’itora ndetse n’ibizamini bya Leta, hakaba hari n’izikiri mu nzira zizarushaho kongera umusaruro w’ibyo RPC ikora mu bwinshi no mu buziranenge.

Mu rwego rwo guteza imbere ikigo, Dr. Habineza yavuze ko RPC yashoboye kwinjiza abakozi bakiri bato bimenyereza umwuga (Professional Internees) kugira ngo Ikigo gikomeze kurushaho gutanga umusaruro.

Mukeshimana Marcel, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RPC Ltd, yashimiye AgDF yagennye umuyobozi mushya kugira ngo imirimo ikomeze hatagaragaye icyuho, aboneraho gushima ubuhanga n’ubunararibonye bw’uwo muyobozi mushya mu kuyobora ibigo bya Leta bicuruza.

Inama y’ubutegetsi ishima ko RPC Ltd ikomeje gutera imbere kuko myaka itatu ishize urwunguko rwagiye rwiyongera. Ati: “RPC Ltd iri kugenda iva hamwe ijya ku rundi rwego. Icyo isabwa ni ugucuruza kandi ikunguka. Mu myaka itatu ishize RPC igenda izamura urwunguko.”

Icapiro RPC Ltd ryashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 27 Ugushyingo 2013, ribyawe n’amacapiro yahoze ari muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

Bizimana Jerome (ibumoso) Umuyobozi Mushya w’inzibacyuho wa RPC na Dr. Habineza Emmanuel wari umaze imyaka 3 ayobora RPC
Mukeshimana Marcel, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RPC Ltd
Abayobozi b’amashami bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha
Jerry Ntare, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Agaciro Development Fund
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’umuhango w’ihererekanyabubasha
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE