Rwanda Premier League yigije imbere Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’ Rwanda Premier League’’ rwegije imbere umunsi wa cyenda wa Shampiyona wari uteganyijwe tariki 22-24 Ugushyingo 2024, ushyirwa tariki 5-7 Ugushyingo 2024.

Ibyo bigaragara mu ngengabihe ivuguruye ya shampiyona uru rwego rwahaye amakipe 16 yose akina icyiciro cya mbere mu bagabo mbere y’uko Amavubi atangira kwitegura Nigeria na Libya mu gushaka itike ya CAN 2025.

Imwe mu mikino ikomeye iteganyijwe ku Munsi wa cyenda wa shampiyona irimo uwa Musanze FC na Rayon Sports n’uwa Kiyovu Sports na Gasogi United. 

Nyuma y’iyi mikino ni bwo abakinnyi bazaba bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bazatangira kwitegura umukino w’Umunsi wa gatanu mu gushaka itike ya CAN 2025, u Rwanda ruzakiramo Libya tariki 14 Ugushyingo mbere yo gusoza imikino y’amatsinda rwakirwa na Nigeria tariki 18 Ugushyingo 2024.

Kugeza ku munsi wa karindwi wa Shampiyona, Gorilla FC ni yo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 14.

Umukino wa Musanze FC na Rayon Sports ni umwe mu mikino y’umunsi wa cyenda itegerejwe
Umukino wa Kiyovu Sports na Gasogi United na wo urategerejwe
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE