RHA yasobanuye ibigiye kuvugururwa muri Stade Huye

Ikigo cy’Igihugu gishizwe Imiturire (RHA: Rwanda Housing Authority) cyatangaje imirimo igiye gukorwa muri stade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye mu gihe cy’amezi atanu izavugururwa guhera muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Stade Huye igiye kuvugururwa, bityo amakipe asanzwe ayikoresha yashaka ibindi bibuga azaba akiniraho kubera ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyayimenyesheje ko imirimo igiye gutangira.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Imvaho Nshya Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority (RHA) Alphonse Rukaburandekwe, yagaragaje ibigiye kuvugururwa kuri Stade Huye.
Ati: “ Yego ni byo, Stade ya Huye igiye kuvugururwa, aho hazavugururwa igice cy’ikibuga gikinirwaho (guhindura ubwatsi bukinirwaho). Ubwatsi bushaje buzakurwaho bushyirwe ku kindi kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye’’
Abajijwe impamvu iyo stade igiye kongera kuvugurwa hashize umwaka itazweho agera kuri miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura Stade bitajya birangira.
Ati: “Kuvugurura Stade ntabwo ari igikorwa kiba rimwe ngo bibe birangiye. Ibigize Sitade biba bifite igihe runaka bigomba kumara bitewe n’urwego iyo Sitade iriho, bigahindurwa kugira ngo igume kuri urwo rwego. Ubwatsi bwa Sitade Huye rero certificate yabwo izarangira mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2025, kuko bwashyizweho mu mwaka wa 2016.”
Yongeyeho ati: “Hazabaho kuvugurura kugira ngo CAF izatwemerere gukomeza gukoresha ikibuga cya Huye mu kwakira mu mikino mpuzamahanga iri imbere, no gukomeza kugira ibibuga byujuje ibisabwa na FIFA ndetse na CAF.”
Stade Huye yaherukaga kuvugururwa mu 2022, mu cyiciro cya mbere cy’iyi mirimo yatwaye miliyari 10 Frw, ariko ikaba igomba gukomeza kuvugururwa kugeza ibaye ikibuga cyakwakira abafana nibura ibihumbi 10.
