Rwanda FDA yashyizwe ku rwego rwa gatatu mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, ryashyize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, ku rwego rwa gatatu (ML3) mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Ni urwego ruhabwa ibihugu bifite uburyo buhamye kandi bukora neza mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Rwanda FDA, rivuga ko kugera kuri uru rwego bigaragaza intera u Rwanda rumaze kugeraho mu kubahiriza amahame ngenderwaho mu kurengera ubuzima bw’abantu, binyuze mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo bukorwa na Rwanda FDA.

Rwanda FDA igeze kuri uru rwego nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe na WHO, ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’Ibigo by’Ibihugu bishinzwe Ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo.

Rwanda FDA yakorewe iri genzura mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi k’Ukuboza 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu, yagize ati: “Dutewe ishema no kugera kuri uru rwego. Birashimangira imbaraga igihugu cy’u Rwanda gishyira mu gushyigikira ishoramari n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu buryo burambye.

Mu gihe twishimira iyi ntambwe duteye, tuzakomeza guharanira ko ibipimo by’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo byubahirizwa hagamijwe kurinda ubuzima rusange.”

U Rwanda rwinjiye mu itsinda ry’ibihugu 18 byamaze kugera kuri uru rwego rwa gatatu (ML3) ku Isi, rukaba ubu ruri mu bihugu 8 muri Afurika bigeze kuri uru rwego.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE