Rwamagana: Imiryango yabanaga itarasezeranye yibukijwe ihame ry’Uburinganire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Rose Rwabuhihi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), yasabye imiryango yasezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko kubana yubahiriza ihame ry’uburinganire.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’Uburinganire.

Rwabuhihi yasobanuye ko iyo havuzwe ihame ry’uburinganire abantu akenshi bumva ibitari byo.

Agaragaza ko hari abaryumva nko guhanagana, kumva ko umugore asigaye yarazanye amategeko mashya mu rugo, umugabo nta jambo akigira, amakimbirane n’ibindi.

Yagize ati: “Ihame ry’uburinganire ni amahirwe amwe kuri bose, ni amahirwe amwe ku mugabo n’umugore, ni amahirwe amwe ku mwana w’umuhungu n’umukobwa”.  

Yibukije kandi ko umugabo n’umugore babanye neza batera imbere bagateza imbere n’igihugu cyabo kandi ngo barera abana babo neza na bo bakazatera imbere.

Yakomoje ku bana bazwi nka mayibobo bibera mu muhanda, agaragaza ko babyarwa n’amakimbirane agasaba imiryango yasezeranye kubana itekanye.

Ati: “Iyo tubona abana bazerera mu mihanda turavuga ngo dore mayibobo ariko mayibobo burya abyarwa n’amakimbirane, abyarwa no kutumvikana, mayibobo aba mayibobo kubera ko yabuze umuryango, turifuza umuryango utekanye”.

Ashimira abafashe icyemezo cyo kubana byemewe n’amategeko abibutsa ko bafata n’icyemezo cyo kubana neza.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yahamirije Imvaho Nshya ko hasezeranye imiryango 153 kandi ko ari igikorwa gikomeje muri iki cyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire.

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje ko kubana abantu barasezeranye bitanga umutekano mu muryango

Asobanura ko muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusezeranya imiryango itarasezerana, gukurikirana abateye inda abana bagashyikirizwa ubutabera ndetse no kwigisha ihame ry’uburinganire.

Ashimangira ko abatarasezerana bacikanywe. Ati: “Baracikanywe cyane kuko kugira ngo umugore yitwe uwa runaka nuko aba yarasezeranye imbere y’amategeko.

Kugira ngo umugabe yitwe umugabo nuko na we aba yarasezeranye imbere y’amategeko ibindi byose tubyita ubushoreke iyo bageze imbere y’amategeko”.

Akomeza agira ati: “Gusezerana k’umuryango ni umutekano ku mugabo, ni umutekano ku mugore ni n’umutekano ku mwana uzavuka muri wa muryango”.

Nsanguwera Jean D’Amour utuye mu mudugudu wa Rukwaya mu kagari ka Sasabirago mu murenge wa Fumbwe, avuga ko amaranye umwaka n’igice n’umugore we batarasezerana.

Yabwiye itangazamakuru ko nta cyari cyabuze ngo asezerane ahubwo ko byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ku rundi ruhande, Nsanguwera ashishikariza abagabo bagenzi be batarasezerana gufata umwanzuro vuba bagasezerana kuko ngo icyizere hagati y’abashakanye kiriyongera.

Ati: “Abagabo bagenzi banjye batarasezerana nababwira ko atari byiza kubana badasezeranye kuko hagati mu muryango nta bwumvikane buba burimo ariko iyo mubanye musezeranye hagati yanyu mwese muba mufitanye icyizere”.

Avuga ko ihame ry’uburinganire ari ryiza. Ahereye ku mateka yajyaga yumvana ababyeyi be ngo nta mugabo wetetse, wakubuye, wameshe ngo yibwira ko ibyo byacitse kuko kuri we ngo gufashanya ni byiza.

Ibarura ryakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu 2018, ryagaragaje ko ingo 616 zirangwamo amakimbirane, naho 326 zikaba zarasuwe zifashwa gukemura ibibazo byazirangwagamo.

Iryo barura ryakozwe mu cyumweru cyahariwe umuryango ryari rigamije kureba ingo zirangwamo amakimbirane. Mu ngo ibihumbi 72 bituye akarere ka Rwamagana (icyo gihe), ingo 616 zirangwamo amakimbirane.

Ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane ko ayo makimbirane ataterwaga no kuba hari imiryango yabanaga itarasezerenye ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa GMO, Rose Rwabuhihi yasobanuye ihame ry’uburinganire asaba abasezeranye kuryubahiriza
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE