Rwamagana: Imiryango 100 yakuwe mu mirire mibi no kurya amafi mato yitwa indugu

Inzego z’Ubuyobozi mu Karere ka Rwamagana zibarura imiryango isaga 100 imaze gukurwa mu mirire mibi no kurya amafi mato azwi nk’indugu ahabwa abayigize, mu rwego kurwanya imibirire mibi by’umwihariko ku bana.
Ni igikorwa gikorwa n’abarobyi bibumbiye muri koperative zitandukanye zitanga ayo mafi ku baturage bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, bo mu Mirenge ya Munyiginya, Gishari na Musha ikora ku kiyaga cya Muhazi, aho buri cyumweru batanga ikilo kimwe cy’indugu kuri buri muryango utishoboye.
Indugu ni ubwoko bw’amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia yifitemo intungamubiri zituma umwana ufite imirire mibi ayivamo byihuse.
Bamwe mu baturage bo muri ako Karere, bahamirije Imvaho Nshya ko mbere y’uko bahabwa indugu abana babo bari baragwingiye kubera kubura ibiribwa bifite intungamubiri ariko ubu izo ndugu zabakijije igwingira mu buryo bufatika.
Mukabahire Rahabu, wo mu Kagali ka Nyarubuye, mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana avuga ko umwuzukuru we, wari waratawe na se na nyina bituma ajya mu mirire mibi, kuri ubu amaze amezi asaga atatu amugaburira indugu bituma ibilo yari afite byikuba inshuro zirenga ibyiri.

Ahamya ko uwo mwana uri mu kigero cy’imyaka 3 y’amavuko, aho atangiye guhabwa indugu zatumye akira indwara zikomoka ku mirire mibi.
Yagize ati: “Umwana yari ameze nabi yari afite ibilo bitandatu, nyina na se baramutaye, njya kumuzana mu Murenge wa Munyaga wa hano muri Rwamagana, yari afite ubuheri ahantu hose kubera intungamibiri nkeya ariko uyu munsi wa none ndabona aho avuye n’aho ageze bishimishije. Afite ibilo 12 n’amagarama 900.”
Yakomeje agira ati: “Abajyanama b’ubuzima barambwiye ngo genda ujye umutekera indugu, umutogosereze zirimo inyanya n’ibitunguru ubundi umuhe amazi yazo, ubwo umwana mbona agiye yongeraho ibilo 10, kugeza uyu munsi afite ibirenga 12 kandi ndabona nta kibazo afite.”
Nsanzumuhire Jean Claude na we ni umwe mu baturage, amaze ukwezi atangiye guhabwa ayo mafi kandi ahamya ko yakuye mu mirire mibi umwana we mu buryo bugaragara.

Yagize ati: “Kuva natangira gufata indugu nujuje ukwezi. Nka kabiri mu cyumweru baraduha, iyo dusanze zarumbutse baduha ibilo bibiri kuzamura.”
Yongeyeho ati: “Mfite umwana wari mu mirire mibi, ariko ubu yamaze kwiyongera mu bilo. Mbere yari afite imyaka 7 twajyaga kumupimisha ibilo tugasanga afite bitandatu. Ariko nyuma yaho atangiye kurya indugu ubu afite ibilo birenga 16.”
Uretse guhabwa izo ndugu abo baturage bigishijwe n’uburyo butandukanye bwo kuzitunganya kugira ngo zitangirika, burimo kuzitogosa bakazigaburira abana, kubanza kuzinyuza mu mavuta (gukawusha), kugira ngo babashe kuzikoresha igihe kirekire bazivanga n’ibindi biryo, kuzishesha zikavamo ifu, akaba ari yo baminjira mu bindi biryo, ndetse n’ubundi buryo bita ‘gukarira’ aho bakoresha umwotsi mu kugira ngo ayo mafi abikike neza.
Ni abaturage bishimira ko ubu bakura inyungu ku kiyaga cya Muhazi baturiye, kuko mbere bababazwaga n’uko nta musaruro bagikuraho.
Bavuga ko bafashe ingamba zo kudatekereza guhabwa gusa amafi ahubwo ko na bo bishakamo ubushobozi bwo kugura ibindi biribwa bitunga umubiri w’abana ku buryo batazongera guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi ku kiyaga cya Muhazi (ECOWAMU Muhazi), Gatete Alphonse yavuze ko buri cyumweru baha imiryango 100 indugu barobye aha mu kiyaga kandi nta kiguzi basabye.
Ati: “Ni ubushake bwacu twabiganiriyeho mu gihe icyorezo cya COVID- 19 cyari cyadutse, tuvuga ku ruhare abaturage bagira ku iki kiyaga. Twatangiriye ku kilo kimwe nibura tugiha umuryango urimo abantu babiri, ariko turimo kuzamuka nibura ku buryo buri muryango twazawuha ibilo bitatu. Ni ubushake bwacu, nta kiguzi dusaba, ni abarobyi babyitekerereje”.
Nambajimana Phocas, Umukozi w’Ikigo cy’Ikigihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) asobanuka ko aya mafi mato ari ingenzi cyane mu kurwanya imirire mibi.

Ati:” Aya mafi mato, Indugu, ni ingenzi cyane mu kurwanya imirire mibi ugereranyije na Talipia dusanzwe tuzi kuko uriye indugu ayirya yose. Murabizi ko iyo tugiye mu kabari tukarya Tilapia isanzwe umuntu arya umunopfu cyangwa umubiri gusa mu gihe iyo uriye aya mafi matoya, agafi kose urakamira. Kandi hano nabibutsa ko buri gice cyose, yaba umutwe, ijisho, n’ibindi bigize ifi, gifite intungamubiri yihariye.”
Indugu ni amafi mato meza ku buzima bw’umuntu kandi atubuka mu gihe cyo kuyateka kandi akagurwa ku giciro gito ugereranyije na Tilapia.
Aho ku kiyaga cya Muhazi ikilo cya tilapia kigura 3000 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe icy’indugu kigurwa amafaranga 800.

