Rwamagana: Ibiryamirwa by’abanyeshuri 150 byakongokeye mu nkongi yibasiye ishuri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri barara (dortoir) mu Ishuri ry’Abakobwa ryitwa Institute of Women for Excellence (IWE) riherereye mu Karere ka Rwamagana, itwika ibintu byiganjemo ibiryamirwa  by’abanyeshuri barenga 150.

Ni icyiza cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, aho Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yemeje ko nta muntu wakomeretse, cyabaye abanyeshuri bose bari mu masomo igihe umuriro watangiraga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye itangazamakuru ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya no kuzimya inkongi ryahise ritabara rikumira umuriro utaragera mu zindi nyubako.

Yagize ati: “Twakiriye amakuru saa yine na mirongo ine za mu gitondo kuri uyu  wa Mbere. Abapolisi b’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi bahise bagera aho byabereye, bashobora kuzimya umuriro.”

Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yatwitse dortoir n’ibyarimo byose bigakongoka, birimo matela, amashuka n’ibindi bikoresho bwite by’abanyeshuri basaga 150.

SP Twizeyimana ati: “Turacyari mu iperereza ku cyateye inkongi.

Ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko ishobora kuba yatewe n’ikibazo cya circuit y’amashanyarazi.”

Yasabye amashuri n’abaturage muri rusange gukaza ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro, bubaka ibikorwa remezo bifite ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse no kugira ubwirinzi n’ubwishingizi ku mutungo wabo.

Ati: “Turahamagarira ibigo n’abantu ku giti cyabo kugira ibikumira inkongi. Abantu kandi bakwiye kwishinganisha ku mutungo wabo no gutanga amakuru igihe habaye inkongi, kugira ngo inzego z’ubutabazi zitabare hakiri kare.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi z’umuriro binyuze mu bukangurambaga bukorerwa mu mashuri, amasoko, inteko z’abaturage no mu Rugaga rw’Abikorera (PSF).

Ati: “Dukora ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi.

Buri wese agomba gufata ayo masomo nk’ingirakamaro kugira ngo twese dufatanye mu gukumira ibi byago.” Ubuyobozi bw’ishuri ntiburatanga uburyo buzafasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka mu gihe basigaje ngo igihembwe cy’amashuri kirangire

Inkongi yibasiye ishuri yangiza ibiryamirwa by’abanyeshuri
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE