Rwamagana: Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byuzi n’ibiyaga

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 22 Mata 2024, hibutswe Abatutsi  bishwe bakajugunywa mu mazi.

Mu buhamya bwa Mutegwaraba Domithille wari utuye i Gati mu cyahoze ari Komini Muhazi (Ubu ni mu Murenge wa Gishari/ Akarere ka Rwamagana yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 umubyeyi we n’umuvandimwe bishwe areba n’amaso ye baterwa amabuye ubwo bageragezaga kwambuka ikiyaga cya Muhazi ku mwaro wa Kavumu bashaka guhungira i Murambi.

Yavuze ko Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye bagiye bahungira ku cyahoze ari Komini Muhazi kuko bari bahizeye uburinzi n’umutekano, ariko si ko byagenze kuko bagabweho ibitero n’interahamwe, ingabo za Leta n’abaturage batangira kubica ari na ko bahungira ku misozi itandukanye irimo Kavumu, Gati no muri Segiteri Ruhunda.

Abageragezaga kwambuka Ikiyaga cya Muhazi bashaka guhungira hakurya ya Muhazi muri Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) bicirwaga ku myaro itandukanye.

Abatutsi bagerageje guhungira kuri Komini ya Muhazi ariko bakicwa, babonye bikomeye bagoswe n’Interahamwe, umwe muri bo wari warabaye mu gisikare cyo kwa Habyarimana witwaga Kanamugire yamennye inzu yo kuri Komini akuramo imbunda, imwe ayiha Côme Ndayambaje, indi ayiha Gatete Anaclet barasa mu Nterahamwe zikwira imishwaro.

Nabo baganye ku Kiyaga cya Muhazi bahasanga Adjudent Mutabaruka na Kananura wari umusirikare bararwana n’Interahamwe ngo bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye.

Mu gushaka gufata amato, Abatutsi bicwaga umugenda bashakaga kwambuka ngo bajye i Murambi. Amasasu yo muri za mbunda yaje kubashirana, ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa kugera i Murambi.

Yagize ati: “Abari bazi  kurasa barashe hejuru Interahamwe zikwirwa imishwaro ziratatana natwe tubona uko tugera ku mwaro wa Kavumu. Ntibyaduhiriye kuko twasanze amato twari gucikiramo bayarohamishije andi bayamenaguye bituma hambuka bake abandi barashisha za mbunda ariko biba iby’ubusa amasasu arashira turaraswa.”

Interahamwe zarabakurikiye kuva kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’ikiyaga cya Muhazi banahasanga abari baturutse muri Komini Muhazi na bo bagana mu kiyaga babarohamo.

Abenshi biciwe aho abandi babashije kujya mu bwato Interahamwe zigenda zoga zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo.

Aba bose ari abari bavuye kuri Komini Muhazi, no mu nkengero ni na bo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali.

Mutegwaraba Domithille yavuze ko yiboneye n’amaso ye, Interahamwe zica nyina umubyara n’umuvandimwe we mu Kiyaga cya Muhazi ubwo bari mu mazi bagerageza kwambuka ariko ntibabagirira impuhwe barabica. Na we yavuze ko yahuye n’inzira y’umusaraba kugeraho aho na we yagiye aterwa ibyuma n’imihoro n’irindi yica rubozo.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe yahagaritswe n’ingabo za RPA/FPR Inkotanyi aburiramo se na nyina n’abavandimwe be, inshuti n’abaturanyi.

Kuri ubu Mutegwaraba Domithille yishimira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahumurijwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda akaba abanye neza n’abamwiciye.

Yavuze ko icyizere cyo kubaho ari cyose kuko abasha kwibeshaho no kwita kubo mu muryango we. Yemeza ko abarokotse kuba baregerewe byabateye imbaraga icyizere cy’ubuzima kiragaruka.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dativa, yavuze ko kwibukira ku mwaro wa Kavumu bikorwa ku bufatanye n’Akarere, aho biyemeje ko tariki ya 22 Mata buri mwaka bazajya bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi ari hirya no hino mu biyaga, mu nzuzi, balage n’imigezi biherereye mu Karere ka Rwamagana.

Yavuze kandi ko imyaro imaze kumenyekana yagiye ijugunywamo Abatutsi ari umwaro wa Kabare ku Kiyaga cya Muhazi, Mabare mu Murenge wa Rubona ku Kiyaga cya Mugesera, umwaro wa Kavumu Gishari ku Kiyaga cya Muhazi, umwaro wa Muhondo ku kiyaga cya Muhazi n’umwaro wa Karenge ku kiyaga cya Mugesera mu Murenge wa Karenge.

Senateri Kanyarukiga Ephrem yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye abarokotse ibikomere ariko badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye kwibohora ntibaheranwe n’agahinda.

Yabasabye gusigasira ibyagezweho bakabirinda kandi bakirinda abahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Kwibohora nyako ni mu mutwe, tubohoke, twibohore, twe guheranwa n’amateka mabi n’amacakubiri, twiyubake kandi twubake umuryango mugari, twubake ubumwe bw’Abanyarwanda. Gahunda ya Ndi umunyarwanda ituma twiyumva nk’Abanyarwanda, ntiduheranwe n’amateka mabi dutekereze kubaka u Rwanda rushya, twirinda abahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mu Murenge wa Gishari hari inzibutso ebyiri za Jenoside zirimo urwubatswe ahahoze ibiro bya Komini Muhazi rushyinguyemo imibiri 1197 ndetse n’urwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5081.

Mu Karere hari inzibutso 11 za Jenoside ziruhukiyemo imibiri hafi 84,000 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE