Rwamagana: Bashenguwe n’umubyeyi wishwe bikekwa ko yanasambanyijwe

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu baturage mu Mudugudu wa Gahonogo, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro batunguwe no kubyuka bagasanga umugore witwa Bihoyiki Immaculee uzwi nka Kobwa uri mu kigero cy’imyaka 35, yishwe bikekwa ko yanasambanyijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 01 Ukwakira 2024.

Abaturage bageze bwa mbere aho nyakwigendera yabaga, bavuze ko basanze yambaye ubusa ari ku musambi bigakekwa ko yasambanyijwe n’ababikoze bakamuseseka umwenda mu kanwa.

Bashenguwe n’uko Bihoyiki yishwe urubozo kuko byagaragaraga ko yashinyaguriwe mbere yo kwicwa.

Kagabo Peter yagize ati: “Namubonye ari ku musambi bamusesetse imyenda mu kanwa ndetse ameze nk’aho bamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko yari yambaye ubusa ahantu hose. Birababaje kuba umuntu yicwa gutya kuko birakabije.”

Mutabazi ati: “Yishwe urubozo rwose, abantu bakoze ibi bakwiye guhanwa kuko ni abagizi ba nabi. Kwica umuntu ntibasige banamushyizeho igitambaro cyangwa ishuka ni ubugome bw’indengakamere.”

Abaturage kandi babwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera bitari ubwa mbere bagerageza kumwica kuko mu ijoro ryo ku Cyumweru mu gicuku ahashyira ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, nabwo yari yatewe n’abagabo babiri baramuniga ariko atabarwa bataramwica, bigakekwa ko ari bo bagarutse kuko we n’umukobwa we bari bamubonye isura nubwo batamumenye.

Umwe mu baturage ati: “Mu masaha ya saa saba mu ijoro ku wa Mbere baratewe ariko abaturanyi baratabara [ababateye bariruka]. Umugabo umwe yirutse ababwira ngo rusibiye aho ruzarengera. Ntibamenye amazina yabo ndetse n’amasura uretse ko umukobwa wa nyakwigendera ari kuvuga ko bari bambaye amakabutura kandi ari barebare.”

Nyakwigendera yasize abana babiri aho umwe yiga mu mashuri yisumbuye ataha kwa nyirakuru ndetse undi wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza abana na nyirakuru ndetse kandi akaba yari amaze igihe kinini atabanaga n’umugabo we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigabiro Rugarukirwa Alex, yemeje aya makuru ko uwitwa Kobwa yishwe umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.

Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icya mwishe ndetse n’abakekwaho kumwica kuko iperereza rigikomeje.

Yagize ati: “Umurambo wa nyakwigendera bagiye kuwupima ngo bamenye icyo yazize kandi iperereza riri gukorwa ngo ababigizemo uruhare bafatwe. Nta kintu kiramenyekana yaba yazize kuko byose biracyari mu iperereza.”

Gitifu Rugarukirwa yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri mu gihe hari abaturage bashya bimukiye aho batuye ndetse ababakiriye bakibuka ku babaruza mu Mudugudu.

Yasabye kandi kujya bagaragaza abafitanye amakimbirane kugira ngo ahoshwe hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko yabyara inzigo.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE