Rwamagana: Basezeranye nyuma y’imyaka 36 babana abana babo babafatiraho icyitegererezo

Umuryango wa Munyamaregamo na Nzamwitakuze basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko bamaze imyaka 36, bituma n’abana babo bagera ikirenge mu cyabo. Bavuze ko byabateraga ipfunwe ariko bakaba bishimira ko Leta yashyizeho uburyo bwo gusezerana ku buntu.
Munyamaregamo Claver w’imyaka 72 na Nzamwitakuze Alphonsine 53 batuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Nteko mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bashakanye mu 1988 bakaba baragorwaga n’imyumvire yo kudaha agaciro kubana basezeranye.
Ibi ngo byagize ingaruka ku bana babyaye barindwi kuko bane bamaze gushaka bose ntawurasezerana mu mategeko. Ibintu bavuga ko ari urugero rubi batanze ku bana babyaye.
Kuri ubu barishimira ko Leta yabyoroheje abantu abashakanye bakabikora ku buntu kandi bahawe inyigisho nta kiguzi bityo nyuma y’imyaka 36 babana batarasezeranye bikaba byarabaye isomo no ku bana babyaye kuko harimo abiyemeje gukurikiza urugero rw’ababyeyi babo.
Munyamaregamo yagize ati: “Leta yadufashije gusezerana kuko twahize kenshi kuba twabikora ariko amahirwe yo gusezerana ku buntu ntako asa, kuko bidufasha kudasesagura kandi twabyifuzaga kenshi ariko twatekereza ko mu rugo hari amikoro make tukabireka.
Umurenge n’Akarere badukoreye ibirori ndetse badukatira n’umutsima [gateau], baduha n’ibyo kunywa kandi twabishimye. Byaduteraga ipfunwe kuko n’abana bacu bane bashatse ntibasezeranye.”
Nzamwitakuze Alphonsine we yagize ati: “Twifuzaga ko twasezerana ariko impamvu z’ubushobozi zikadukoma mu nkokora. Gahunda Leta yashyizeho iradufashije kuko twahawe amahirwe adasanzwe yo gusezerana [promotion]. Abana bacu ubu tubahaye urugero rwiza kandi tubakinguriye amarembo.”
Nyuma y’imyaka 36 umuryango wa Munyamaregamo Claver na Nzamwitakuze Alphonsine babana batarasezerana mu buryo bw’amategeko, ariko bagasezerana bamwe mu bana babaherekeje mu Murenge bavuze ko nabo bafashe ingamba.
Umwana w’imfura muri uyu muryango, Muhawenimana Beatrice ufite imyaka 32 y’amavuko ndetse akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko kuba ababyeyi be batarasezeranye byamugizeho ingaruka zo kuba abyaye imbyaro eshatu atarasezerana n’umugabo ndetse aho yashatse bakamukomeretsa biturutse ku kumusebya.
Yagize ati: “Sindasezerana n’umugabo wanjye kuko byanteraga ipfunwe. Umugabo wanjye aransuzugura ngo ntitwasezerana kuko n’ababyeyi banjye babana batarasezeranye. Yarambwiye ngo iwacu nibasezerana nawe azahera aho tubikore.”
Kuri ubu, Muhawenimana Beatrice arishimira ko ababyeyi be basezeranye mu mategeko ndetse nawe akaba agiye kwibutsa umugabo isezerano bagiranye bakarishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Nakomwaga mu nkokora n’ababyeyi banjye batari barasezeranye ariko biranshimishije kuba babana barabikoze. Ubu ni amahirwe kuko umugabo wanjye nawe ntazongera kunsuzugura ngo iwacu babana badasezeranye. Namuvugishije kuri telefoni ambwira ko natwe uyu mwaka uzarangira twasezeranye, nawe byamunejeje.”
Mu cyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”; mu Murenge wa Muyumbu , mu Karere ka Rwamagana hasezeranye imiryango 19 harimo n’uwa Munyamaregamo Claver w’imyaka na Nzamwitakuze Alphonsine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango ibana idasezeranye no gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyavamo, gushishikariza ababyeyi bafite abana babyariye mu ngo bakabandikisha mu bitabo by’irangamimerere ndetse no gukurikirana ubuzima n’imibereho y’abana babyaye imburagiye kugira ngo hatangwe ubutabera.
