Rwamagana: Ab’i Gishari bubakiwe umuhanda wa miliyari 5,2 Frw

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bishimira ko huzuye umuhanda wa kaburimbo ureshya na 13.91km uva ahitwa kwa Karangara kugera ku Kigo gihanga kikanatunganya indabo cya Bella flowers aho utwaye angana na 5 na miliyoni zisaga 275 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bashimangiye ko ikorwa ryawo rituma ibyo bahinga bibasha kugera ku masoko bitangiritse, ubakiza ivumbi n’ibyondo ndetse kuri ubu bakaba bari kuvugurura inzu zabo kugira ngo zijyane n’iterambere ry’umuhanda wa kaburimbo begerejwe.

Abaturage bishimira ko n’abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Rwamagana bari kugezwaho imihanda ya kaburimbo birimo kubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko, koroshya ingendo, kongerera ubuhahirane n’ubwiza bw’aho batuye kuko byabakijije ibyondo n’ivumbi.

Ndikubwimana Clement yagize ati: “Kubona aho unyuza umusaruro imvura yaguye byari ikibazo kubera icyondo noneho watega moto ikaguca amafaranga menshi. Ariko ubu ingendo natwe bahinzi dushyira ku magare tukabyigerezayo.”

Mutabaruka Fulgance, na we ati: “Umuhanda utarakorwa wasangaga ibicuruzwa byarabaye ivumbi kandi igihe kinini ugasanga turahoza ibicuruzwa mu mazi ndetse bikaba byacuya, ariko ubu nta muntu ugitwikira, ibintu tubishyira mu iduka kandi bikaba nta mwanda bifite.”

Mukamana Dorcella ati: “Imbogamizi twahuraga na zo ni uko washakaga kuva i Ruhunda ujya mu mujyi ukagerayo ivumbi n’ibyondo byakurenze, ariko ubu ugerayo usa neza ku buryo umuntu ugiye kureba atakwishisha ngo urasa nabi.”

Nshimiyimana Lucien ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yagize ati: “Uyu muhanda turawishimiye cyane nk’abantu dutwara ibinyabiziga kuko uri kudufasha kugera muri karitsiye kandi tugenda neza nta bunyerere cyangwa ivumbi. Ikindi kandi ni uko biri kwagura umujyi ndetse bikajyana no kurimbisha aho dutuye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubungu, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kugana ku musozo kuko bari gukosora ibitameze neza birimo n’inzira z’abanyamaguru, gucanira umuhanda no kuwurimbisha.

Yagize ati: “Turi mu mirimo ya nyuma yo gukosora ibitararangira irimo gutunganya rigori, inzira z’abanyamaguru n’ibindi bikorwa bito bito bitaranoga neza. Ubu gahunda ikurikiyeho ni ukureba uburyo tuwucanira, twasoza ibyo tukanawurimbisha ku buryo haterwa ibiti n’indabo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burasaba abaturage bahafite inzu kunoza isuku y’inzu zabo, abahafite amaduka bagashyiraho amapave (pavements) no gutera ibiti.

Busaba kandi abaturiye uyu muhanda n’abawukoresha bose kubungabunga ubwiza bwawo, guhora basibura za rigore mu kwirinda ingaruka mbi zavuka zirimo izishingiye ku isuku nke, imibu ireka mu bidendezi ikaba yabatera malariya n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwahishuye ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hazubakwa umuhanda w’ibilometero 2 ahazwi nko ku Bigega.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE