Rwamagana: Abayobozi bahamagariwe gushyashyanira abaturage

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ari kumwe n’Inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana basuye abaturage b’Imirenge ya Musha na Karenge mu Karere ka Rwamagana muri gahunda yo kwegera abaturage, kuganira ku ngamba zo kwihutisha iterambere no kubakemurira ibibazo.

Guverineri yasabye Abayobozi gushyashyanira abaturage. Yagize ati: “Twabazaniye ubutumwa bubasaba ‘Gushyashyanira umuturage’ kugira ngo abaturage babeho batekanye, bateye imbere kandi bafite ubuzima n’imibereho byiza”.

Mu butumwa bwatanzwe bwibanze ku kuganiriza abaturage kuri gahunda za Leta no kubikorwa biganisha abaturage ku iterambere harimo no gutanga Mituweli. Kuganiriza abaturage kwita ku burere bw’abana babo. Kwirinda ibyaha n’ubujura.

Guverineri Gasana yagiranye ibiganiro n’abayobozi ndetse n’abaturage byibanze ku kubakangurira gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zirimo ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kumva no gukemura ibibazo byabo.

Yabasabye kurangwa n’Indangagaciro yo gukunda Igihugu, ubumwe, gukunda umurimo no gukorera ku mihigo, ubufatanye no guhanga udushya   kugira ngo umuturage ahore ku isonga.

Ikindi yasabye abayobozi ndetse n’abaturage ni ugukumira no kurwanya ibyaha birimo ubujura, gusambanya abana, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi.

Abayobozi b’Imidugudu n’Utugari bo mu Mirenge ya Musha na Gahengeri bemereye Guverineri Gasana ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2022, abaturage bose bazaba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage bo muri iyi Mirenge ya Musha na Karenge bashima Leta y’u Rwanda ku bikorwa by’iterambere birimo imihanda yakozwe n’indi igiye gukorwa vuba, ibiro by’Akagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge kubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, amashuri n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE