Rwamagana: Abagore bubakiye mugenzi wabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kampire Belancille warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yishimira ko yubakiwe inzu yo kubamo igezweho n’Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, bakaba bamukuye mu nzu y’ibyondo akajya mu y’amatafari ahiye irimo na sima.

Kampire Belancille wavutse mu 1962 atuye Rugobagoba mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abana be bane n’umugabo we.

Kampire yemeza ko ubuzima bwe bwabaye bubi kuko aho yabaga hasigaye amatongo, ariko akagerageza kwiyubakira inzu na yo iteye impungenge, ari mu binonko kandi amabati yo mu byumba yarangiritse, akavirwa ndetse agatekera mu nzu abamo.

Yagize ati: “Inzu nabagamo ntiyari itunganyije kuko yari isakaye nabi nkavirwa. Hasaga nabi kuko inzu nabagamo ntiyari ikurungiye, nayibagamo ari ibinonko. Natekeraga mu nzu kuko nta gikoni nari mfite.”

Yishimira ko yubakiwe inzu yo kubamo igezweho bigizwemo uruhare n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati: “Ibyishimo mfite birarenze kuko inzu mbamo ifite ibikoresho bigezweho kandi byiza. Natekerezaga uko nzava muri iyo nzu ngo nanjye nture ahantu heza nkumva bidashoboka ariko kubera ubuyobozi bw’Igihugu budukunda, byose birashoboka. Amazi ngiye kujya nyavoma iwanjye ndetse ntekere no mu gikoni.”

Umukazana wa Kampire Belancille witwa Ukwibishaka Anitha yavuze ko bamaze imyaka igera hafi kuri itatu babana mu nzu imwe.

Yemeza ko inzu babagamo yarimeze nabi ndetse bikagira ingaruka ku bikoresho n’ibiribwa byabaga bibitse mu nzu.

Inzu nziza Kampire Bellancille yubakiwe na ba Mutimawurugo

Yagize ati: “Inzu yari yarasenyutse ibinonko bikagwa mu nzu. Ibiryo hari igihe byagwagamo ibinonko kubera nta gikoni ndetse ugasanga mu nzu haretsemo amazi.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, Uwanyirigira Claudine, yavuze ko bahisemo kubakira inzu igezweho Kampire bitewe n’uko aho yabaga hari hateye ikibazo hashobora no gushyira ubuzima bwe mu kaga bagahitamo kumutuza aheza.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 30 twarushijeho kumutekerezaho dusanga dukwiye kumuremera ubuzima no kubuhindura kuko twabonaga ari mu nzu idakwiriye, ba mutima w’urugo babigiramo uruhare kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’akagari kugira ngo agire ubuzima bwiza.”

Kampire Belancille asanga Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bamusuye bakamwubakamo icyizere cyo kubaho no kumutuza aheza, abashimira n’uruhare bagira mu kubaka iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage.

Ashimira kandi ubuyobozi bw’igihugu bwamufashije akaba akiriho magingo aya.

Inzu Kampire Belancille yubakiwe igizwe n’ibikoresho byo mu nzu, ibikoni n’ikigega cy’amazi. Ni inzu yuzuye itwaye asaga miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Inzu y’iyondo uyu mukecuru yabagamo
  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE