Ruud van Nistelrooy yatandukanye na Manchester United

Manchester United yemeje ko Ruud van Nistelrooy yavuye muri iyi kipe nyuma y’uko nta nshingano yahawe mu bazakorana n’Umutoza mushya w’UmunyaPortugal, Rúben Amorim.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024, ni bwo Manchester United yashyize itangazo hanze rivuga ko itazakomezanya n’uyu mutoza wari ufite ikipe by’agateganyo nyuma yo kwirukana Erik Ten Hag wari Umutoza mukuru kubera umusaruro mubi.
Ruud van Nistelrooy yabaye rutahizamu ukomeye wa Manchester United mu myaka yashize ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego 150. Mu mwaka ushize yayigarutsemo nk’umutoza wungirije wa Ten Hag.
Mu gihe yari amaze asigiwe ikipe, yakinnye imikino ine atsinda itatu, anganya umwe. Iyo mikino yose yinjije ibitego 11 yinjizwa bitatu gusa.
Abandi batoza bavuye muri Manchester United ni Rene Hake, Jelle ten Rouwelaar na Pieter Morel mu gihe Darren Fletcher azakomeza inshingano zo guhuza ikipe ya mbere na Académie.
Abo bose bazasimburwa na Amorim uzaba ufite abungiriza barimo Carlos Fernandes, Adelio Candido, Emanuel Ferro, Paulo Barreira, Jorge Vital utoza abanyezamu.
Abatoza bose bageze mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, ku wa Kabiri, ndetse biteguye gutangira akazi ko kwitegura umukino wa mbere uzabahuza na Ipswich ku wa 24 Ugushyingo 2024.