Rutsiro: Yibye ihene afatwa amaze kuyica

Nshimiyimana Japhet w’imyaka 38, wo mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, nyuma yo gufatanwa ihene yibye akaba yari yatangiye kuyibagira mu bihuru.
Uwo muturage ni uwo mu Mudugudu wa Kamushozi, Akagari ka Bumba, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, ayisanze mu rutoki aho yari iziritse akayijyana mu gihuru, yamara kuyica bakamugwa gitumo atarayibaga, bakamufata.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bari bahari amaze gufatwa, bayibwiye ko yayiciye mu gihuru munsi y’inzira yibwira ko nta bamubona, abahanyuze baramurabukwa, babona ayica, bamugwa gitumo, baramufata.
Umwe yagize ati: “Yibwiraga ko ntawe umubona kuko yayiciye mu gihuru, abahanyuze babona umuntu abundabunda, bakeka ko ari umujura, begereye bamubona iruhande rw’iyo hene amaze kuyica, bahise bamugota arafatwa.’’
Undi ati: “Yahemutse rwose kuko ihene muri iki gihe zirahenze cyane. Bakimara kumufata bashakishije nyiri iyo hene basanga ari umugore witwa Ntabanganyimana Thérèse wo mu Mudugudu wa Kaduha, Akagari ka Sure, bakibimubwira yabaye nk’uhungabanye, no kuvuga biramugora, n’ubu byamunaniye kubyakira, kwicirwa ihene y’agaciro hafi k’amafaranga y’u Rwanda 100 000.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko uwo musore asanzwe ari mu bakekwaho ubujura muri uwo Murenge, agifatwa yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Yagize ati: “Yafashwe akimara kuyica atarayibaga. Agifatwa abaturage bahise batanga amakuru hashakishwa nyirayo araboneka. Yasabwe gutanga ikirego muri RIB. Ubwo uwamwibye akanamwononera itungo yafashwe, icyizere kirahari ko azishyurwa,kuko uriya mu byo agomba kuryozwa harimo no kuryishyura.”
Yavuze ko nk’ubuyobozi, ikibazo cy’ubujura bagifatiye ingamba zikaze, bigoye kuba umuntu yaza nk’uko ngo ahibe itungo cyangwa ikindi kintu cy’umuturage agiheze. Agasaba abagifite iyi ngeso gusubiza amerwe mu isaho,bakarya ibyo bavunikiye, na ho kuvuga ngo abandi bazakora bo bategereze kubiba, bitazabahira.