Rutsiro: Babiri bakekwaho gukomeretsa umuzamu umwe yatawe muri yombi

Mukundane Dieudonne na Ntukabumwe bakomerekeje Rizinde Steven ukora izamu bavuga ko bamufashe yiba imyaka. Umwe muri bo yafashwe undi aracyashakishwa.
Mukundane Dieudonné w’imyaka 32 yatawe muri yombi, Ntukabumwe w’imyaka 28 aracika, bombi bo mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, bakekwaho gukubita no gukomeretsa Rizinde Steven w’imyaka 42 ukora izamu ahahoze ikigo cy’abashinwa ahitwa kuri Muregeya bavuga ko bamufashe yiba imyaka mu isambu bakoramo izamu ariko batagaragaza ibyo yabibye,ibyafashwe nk’urugomo.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Cyarusera, Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Mushubati, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru yamenyekanye bumva nijoro uwakubiswe avuza induru ngo abantu baramwishe,anabavuga amazina, ko bari kumukubita cyane bavuga ko ngo abibye kandi ntacyo bamufatanye.
Ati: “Yari asanzwe arinda inyubako z’aho abashinwa bashyiraga ibikoresho bubaka umuhanda Kivu belt kugira ngo zitangirika cyangwa ngo abajura babe bazangiza biba bimwe mu bizigize. Ntituzi niba bariya bagabo 2 barinda imyaka y’umuturage uhegereye bashatse kujya kwibayo ibikoresho akabatesha, cyangwa bibye imyaka mu murima bacunga, bagashaka kubimugerekaho, baramufashe baramukubita ngo yabibye.”
Avuga ko abaturage batabaye Mukundane Dieudonné arafatwa mugenzi we Ntukabumwe abanyura mu myanya y’intoki, basanga umugabo bamukomerekeje bikomeye ukuguru, mu bitugu ari imibyimba misa, bigaragara ko ari inkoni nyinshi bamukubise, bamubabaza by’urugomo rukabije, uwakubiswe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushubati,uwafashwe ashyiikirizwa RIB.
Ati: “Nk’abaturage twabifashe nk’urugomo kuko ntacyo bagaragaza yabibye, ntibanamufatiyemo ngo nibura bavuge ko bamusanze mu murima ngo na we yisobanure avuge uburyo yawugezemo muri iryo joro, tugasanga nubwo yaba yibye atakubitwa bigeze hariya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre yavuze ko basanze uyu mugabo yakubiswe bikabije, umwe mu bamukubise atabwa muri yombi,undi arabacika n’ubu arimo gushakishwa.
Ati: “Twabonye ari urugomo bamukoreye kuko bamukubise inkoni nyinshi mu bitugu, banamukomeretsa ukuguru bavuga ngo yabibye ariko uwafashwe ntagaragaze icyo yabibye, twihutira kujyana kwa muganga uwahohotewe, kuko uwo atakwihisha iteka, bagomba gushyikirizwa ubutabera bakabibazwa.’’
Yongeyeho ati: “Iki ni igihugu kigendera ku mategeko, abantu ntibafata umuntu ngo bamuhondagure gutyo,n’iyo haba hari icyo bamushinja bakimurega mu buyobozi bukabikemura aho kwihanira bigera aho ugira undi kuriya.’’
Avuga ko hari abaturage bumva ko iyo bakoze amakosa bagacika biyasibanganya, akabibutsa ko atari byo, umuntu anashobora gucirwa urubanza adahari, bitabuza ubutabera gukora akazi kabwo, ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho kubikora ngo bavuge ngo bazatoroka.
Yasabye abaturage kwirinda urugomo kuko ruhanwa n’amategeko, n’ingaruka zarwo zikaba mbi, zirimo n’uko gutoroka cyangwa gutabwa muri yombi, ibyo uwahuye n’icyo kibazo yagombaga gukorera umuryago ntabe akibikoze, uwakorewe urugomo na we bikamudindiza yivuza cyangwa yabikurijemo ubumuga.