Rutsiro: Umusaza w’imyaka 70 yiyahuje umuti wica udukoko

Namigure w’imyaka 70 wari ucumbitse mu Mudugudu Tara, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Butega nyuma yo gusangwa aryamye mu buriri yanyoye umuti wica udukoko myaka uzwi nka Tiyoda abandi bazi nka Kiyoda.
Abaturanyi b’uwo musaza bavuga ko yari acumbitse kuko yagezs mu Mudugudu yiyahuriyemo mu mpera z’icyumweru gishize avuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro.
Bivugwa ko yimutse ahunga umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Ayo makimbirane yari yanatumye uwo mugore we amufungisha, afunguwe yanga gukomeza kubana na we ngo hatazagira uwica undi aza gupagasa muri uyu Murenge yari ahamaze umwaka urenga.”
Avuga ko uwari umucumbikiye yajyaga ataha akamusuhuza, akamubaza uko yiriwe.
Atashye uko bisanzwe, yagiye kumureba kuko yibanaga mu nzu, agiye kumubaza uko yiriwe nk’uko bisanzwe asanga aryamye ku buriri asanzwe araraho, icyumba cyose cyuzuye umunuko w’uwo muti wica udukoko mu myaka.
Ati: “Yatubwiye ko yasanze uwo musaza agaramye ku buriri bwe arembye cyane, umuti wa Tiyoda umuhumuraho n’icyumba cyose iyo mpumuro ikirimo.
Yahise atabaza turaza dusanga agiye gupfa, tumwihutana ku Kigo Nderabuzima cya Bitenga, ahageze igihe batumijeho imbangukiragutabara ije kumujyana ku Bitaro bya Murunda isanga amaze gushiramo umwuka.”
Umukozi w’Umurenge wa Ruhango ushinzwe imari n’ubutegetsi, Bembereza Issa, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose.
Ati: “Byabaye, yiyahuje umuti wa Tiyoda. Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko nk’uyu ni yo abaye intandaro yo kwiyambura ubuzima.”
Yanabasabye kwitabira gahunda ya ‘Mvura Nkuvure’ ikomeje gutanga umusaruro ushimishije mu gukemura ibibazo bitandukanye, cyane cyane iby’amakimbirane yo mu miryango.
Ati: “Aho kugera ubwo umuntu afata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima, igihe afite ibibazo yakwegera abamufasha kubikemura kuko baba bahari, haba muri iyo gahunda ya Mvura Nkuvure, haba mu Nteko z’abaturage n’ubundi buryo bwashyizweho n’ubuyobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage.”