Rutsiro: Umaze imyaka irenga 16 arinda ikigo cy’ishuri arishyuza arenga 3 000 000 Frw

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mpatswenumugabo Innocent umaze imyaka 16 akora akazi k’izamu ku kigo cy’ishuri cya Institute St Clement giherereye mu Murenge wa Mushubati muri Rutsiro arasaba ko yakwishyurwa amafaranga y’u Rwanda asagà 3.000.000 aberewemo n’ubuyobozi bw’iryo shuri kuko yatangiye kuririnda kuva mu 2006 kugeza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, uyu mugabo yavuze ko amaze imyaka myinshi arinda icyo kigo bityo ko amaze kunanirwa bibaye byiza yakwishyurwa akajya kuruhuka cyangwa agashaka ibindi yakora mu mafaranga aberewemo.

Ati: “Aha mpamaze imyaka 16 mparinda kandi ntahembwa. Igihe cyarageze inzara irandya njya kureba ba nyirishuri umwe muri bo akajya ampa 10.000 Frw cyangwa 5.000 Frw byo kurya uwo mwanya, nabyo ni rimwe mu mezi menshi ariko umushahara wo nkawutegereza nkawubura.”

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Mpatswenumugabo Innocent na ‘Institut Saint Clement (ISCM) bigaragara ko yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Gicurasi 2009 ashyirwaho umukono Mbaguririki Celestin wari Umuyobozi w’iryo shuri ndetse n’umukozi ari we Mpatswenumugabo Innocent.

Mpatswenumugabo avuga ko kuva icyo gihe, yahembwe amezi atagera kuri 3 kuko hashize igihe gito iryo shuri rigahagarara gukora bityo, agatangira kujya abura uwo yishyuza kugeza yisanze mu buzima bw’ubukene kandi adafite n’uburenganzira bwo guta ishuri kubera ibikoresho byarimo kandi yari yararagijwe kuririnda.

Kugeza ubu ngo agorwa no kwishyurira abana ishuri ndetse no kwita ku muryango we.

Yagize ati:”Mu by’ukuri nagize ikibazo cyo kubona amafaranga hano bituma no kwita ku muryango wanjye biba ikibazo. Ndasaba ko banyishyura amafaranga nanjye ngashaka uko nakwiteza imbere”.

Mpatswenumugabo agaragaza ko yagiye abibwira bamwe mu bayobozi b’ishuri ariko ikibazo cye ntigikemurwe.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mbaguriki Celestin umuyobozi wa APEM igizwe na komite y’abashinze iri shuri , yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cya Mpatswenumugabo Innocent bakizi ndetse ko bari gushaka uko bamwishyura amafaranga bamubereyemo.

Yagize ati:”Ikibazo cye turakizi kuko hari ubwo nanjye aza akambwira ngo nagize ikibazo naba mfite nka 5.000 RWF nkabimuha ariko ayo ngayo ntabwo wavuga ngo wamuhembye wayamuhaye none andi ukazongera kuyamuha hashize nk’amezi angahe”.

Yakomeje agira ati:”Turateganya kureba uko twavugana n’ubuyobozi , tukareba niba hari icyo twagurisha tukaba twamushyira amafaranga ye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dativa, yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukorera uyu muzamu ubuvugizi akaba yakwishyurwa amafaranga aberewemo.

Ati:”Icyo twakwizeza uwo muzamu ni uko tugiye kumukorera ubuvugizi kugira ngo yishyurwe ayo mafaranga aberewemo”.

Ikigo arinda cyashinzwe n’ababyeyi bibumbiye hamwe mu cyo bise APEM batuye mu Murenge wa Mushubati gusa kikaba kimaze imyaka igera kuri 26 gusa.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Zachee says:
Werurwe 19, 2025 at 5:19 pm

Uyu musaza arababaye pe yishyurwe vuba kko yakabaye harahandi yagiye gukora akabona icyo atungisha umuryangowe Kandi niba akarere kabizi gakurikirane ikibazo cye kko aho ageze ntiyajya kukiyede ngo akore kd bazamuhe na pansion kko ntamukozi ukorera ikigo nkicyo atazigamirwa .

Ngendambizi Emmanuel says:
Werurwe 24, 2025 at 4:57 pm

Uwo musaza na renganurwe kuko imyaka 16adahembwa ubuyobozi nibumufashe vuba

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE