Rutsiro: Uko umugabo n’umugore we bivanye mu bafashwa na Leta

Iterambere ry’umuryango wa Nteziryayo Thomas wo mu Kagari ka Cyarusera, mu Murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro uravuga imyato inkunga bahawe na Leta yatumye bikura mu cyiciro cy’abafashwa na Leta kuri ubu bakaba bakomeje urugendo rw’iterambere.
Nteziryayo yashakanye n’umugore we ariko basakirwa n’ubukene bwatumye bashyirwa mu cyiciro cy’abafashwa na Leta.
Nteziryayo Thomas, aganira na Imvaho Nshya, yabanje gusobanura uko yabonye inzu yazaniyemo umugore, agaragaza ko yahawe ikibanza n’iwabo na we agatera ibiraka byavuyemo ayubatse iy’icyumba kimwe n’uruganiriro.
Yavuze ko inzu yiyubakiye yari ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ikibanza, ariko ubufasha yahawe na Leta bwatumye yiteza imbere n’umugore we.
Ati: “Ubwo tukimara kubana n’umugore wanjye, twatangiye guca inshuro ariko bikanga, kugeza ubwo mu 2014 badushyize mu batishoboye ndetse batangira kutwishyurira ubwishingizi mu kwivuza ndetse muri uwo mwaka baduha imirimo muri VUP dutangira guhinga gutyo.”
Yongeyeho ati: “Mbere y’uko tubona imirimo muri VUP hari ubwo njye najyaga mu kiraka, umudamu akakibura ku buryo hashoboraga gushira icyumweru nkozemo rimwe cyangwa kabiri, twajya kureba tugasanga nta mafaranga yo kuzigama dufite ndetse nta n’aho guhinga dufite bikaba ikibazo gikomeye.”
Akomeza avuga ko mu 2014 bagihabwa imirimo yo muri VUP, bakoze bazigama, bajya no mu matsinda bagamije kwiteza imbere ubwabo badafashijwe n’abandi.
Nteziryayo avuga ko intambwe yo kwiteza imbere yatangiye mu 2015 ubwo Umurenge wa Mushubati wabahaga amafaranga y’u Rwanda 60 000 yo kubafasha kwiteza imbere nyuma yo kuyakoresha mu gihe cy’amezi atandatu bakayishyura agahabwa abandi.
Nyuma yo gufata ayo mafaranga bagurijwe n’Umurenge bayongeranyije n’ayo bakoreye bibafasha kwinjira mu bworozi bw’inka ari na bwo bwababereye inzira y’iterambere.
Ati: “Icyo gihe inka zari zikigura makeya, twafashe amafaranga twari twarasaruye mu bishyimbo twahinze mu ruterane no muri VUP, duhuza n’ayo bari baduhaye tuguramo inka y’ikimasa y’amafaranga y’u Rwanda 140.000. Twahise dutangira kuragira icyo kimasa, tucyitaho kirakura tuza kukigurisha amafaranga 260.000. Ayo mafaranga twayaguzemo umurima mu 2018.”
Isambu baguze bayihinzemo urutoki, bahinga n’imbuto, bahinga inyanya, ibintu bikomeza kwiyongera.
Nyuma baguze inkoko 30 z’inyarwanda, bakomeza kwiteza imbere ari na bwo basanze atari byiza gukomeza gufashwa na Leta mu gihe bamaze kugira ubushobozi.
Yakomeje agira ati: “Hashize igihe gito, inkoko zitangira gutera, nkagurisha ubundi njye n’umugore tujya mu matsinda. Tugira ubushake bwo kwiteza imbere, kugeza ubwo twaje kugura indi sambu, ubundi, nyuma tugura urutoki, tubonye ubuzima buri kugenda neza mu 2023 dutangira kuvugurura inzu yacu twari dutuyemo.”
Nteziryayo Thomas avuga ko kuva mu cyiciro cy’abatishoboye ari intambwe nziza bateye kandi ko cyabahaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Kugeza ubu bamaze kugera ku masambu ageze kuri hegitari, bakaba boroye amatungo magufi arimo inkoko n’ihene ndetse bakaba bashobora kwinjiza agera ku 300 000 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe, aho bakomeje kuvugurura inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umugore wa Nteziryayo Thomas asanga we n’umugabo we hari byinshi abandi bashobora kubigiraho harimo no gukora cyane, kwigirira icyizere no kwizigamira.
Ati: “Ikintu cya mbere gituma abantu batera imbere, ni ukugira umutekano mu rugo kuko ibyo mwaba mufite byose ariko muticara ngo mushyire hamwe nta cyo mwageraho. Ni yo mwaba mufite miliyari ariko buri umwe anyura aha undi hariya ntimuhuze, ntabwo mwatera imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Jean Pierre Mwenedata yashimiye umuryango wa Nteziryayo bashoboye kubyaza umusaruro inkunga bahabwaga na Leta.
Yagize ati: “Dushimira cyane imiryango ikora nk’uwa Nteziryayo Thomas kuko hari n’ubwo tubifashisha mu gukangurira abandi gukora no kwiteza imbere. Icyo twasaba imiryango ikiri mu nzira y’iterambere, ni uko bajya bashyira hamwe kandi bagakora bahuriza hamwe aho kuba umwe yashaka gusahura n’ibyo batunze.”
Yasobanuye ko amafaranga 60 000 yahawe uwo muryango, yari asanzwe atangwa ku miryango itishoboye aho yasabwaga kuyakoresha neza ubundi nyuma bakazayasubiza agahabwa abandi kandi bikaba byaragaragaje umusaruro.
