Rutsiro: Mukura barasaba kwegerezwa ishami rya Sacco hafi yabo

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, mu Kagari ka Kabuga, barasaba ko bakwegerezwa ishami rya Sacco Tugendane n’Igihe Mukura kubera ko bakora urugendo rw’amasaha nk’atatu ngo bahagere bigatuma batajyayo uko bikwiye bakadindira mu iterambere.

Umuturage witwa Nyandwi Damascene ucururiza muri butike mu isanteri ya Kabuga yavuze ko bibaye byiza, Ubuyobozi bwabegereza Ishami rya Sacco.

Ati: “Bibaye byiza, ubuyobozi bwategereza hano Ishami rya Sacco ‘Tugendane n’Igihe Mukura’ kuko hano mu Murenge wa Mukura, Sacco itwegereye iri i Rambura indi iri hafi yo ku Murenge kandi ni kure cyane uvuye aha.”

Yakomeje agira ati: “Ndi umucuruzi hano ariko mbura amahirwe yo kuzamura ubucuruzi bwanjye, ubwo rero baduhaye ishami, yaba kuguza naguza ndetse no kubitsa nabikora.”

Undi muturage ucururiza muri iyi Santeri yagize ati: “Ikintu kitubangamira ni urugendo, tugerayo twananiwe, twahagera tugasanga serivisi ntabwo ziri kugenda neza bikatuyobera, hakaba n’igihe tugarutse tukajya i Rambura nabwo bikadusaba gukora urugendo rurerure, bikadutesha umwanya. Bibaye byiza rero batuzanira Ishami ryacu hano tukajya tubikuriza hano tukanabitsa.”

Yakomeje agira ati: “Batuzaniye Ishami rya Sacco hano, twafatamo amafaranga, abantu bacu bakarekeraho kudindira mu iterambere. Mudukorere ubuvugizi kuko nkanjye mbonye Sacco hafi yanjye, najya mbona amafaranga nkayizigama nkafatamo andi nkiteza imbere gutyo.”

Kayonga Barnabe, usanzwe ari umunyamuryango wa Sacco ‘Tugendane N’igihe Mukura’ yagize ati: “Kuva hano njya kuri Sacco, nibura bintwara amasaha atatu, ni ukuvuga ngo niba mbonye ibihumbi 20 000 Frw sinabijyanayo kubera ko ari kure. Ariko tugize amahirwe, bakaduha ishami rya Sacco hano mu Kagari ka Kabuga twaba dufite amahirwe kuko n’abaturage benshi banga gufunguza konti kuko ari kure.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukora inyigo kugira ngo bamenye niba koko mu Kagari ka Kabuga muri Mukura hashyirwa Ishami ry’Umurenge Sacco.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, Umurenge wa Mukura ni munini, ku buryo bitandukanye n’indi Mirenge ku buryo kuvuga ko washyiramo Umurenge Sacco umwe wavuga ko bigoranye”.

Yakomeje agira ati: “Rero babanza bagakora isesengura ry’abantu bahaturiye, hakabanza hamenyekana abakenera gukoresha ibigo by’imari cyane Umurenge Sacco, tukaba twareba niba hashyirwa n’umukozi umwe, ariko ibyo byose bizaturuka ku isesengura ryakorwa ku bakoresha uburyo bw’imari muri kariya gace.”

Ubu mu Karere ka Rutsiro harimo Sacco 13 zingana n’Imirenge igize aka Karere ariko muri zo hakaba harimo izigenda zigira udushami ahantu hatandukanye bigendanye n’uko abaturage bazikeneye.

Abatuye mu Murenge wa Mukura bifuza kwegerezwa ishami rya Sacco
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE