Rutsiro: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe ibilo 10 bya gasegereti, 7 barafatwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abantu 7 barimo 4 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bu temewe n’amategeko n’abandi 3 bayabagurira batawe muri yombi ubwo hakorwaga umukwabu wo gufata abakekwaho ubwo bucukuzi n’ubuguzi bw’ayo mabuye butemewe, mu rugo rw’uwitwa Niyomugabo , umwe mu bacukuzi bafatirwa ibilo 10 by’ayo mu bwoko bwa gasegereti.

Batafiwe mu Murenge wa Rusebeya mu mukwabu wabaye kuva saa saba z’ijoro kugeza mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo zishyira uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, nk’uko umuturage wo mu Kagari ka Remera yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Hafashwe abagabo 3 basanzwe bakekwaho kugura amabuye y’agaciro rwihishwa, n’abandi 4 bayacukura bayabashyira, bakaba ari abo mu Midugudu ya Kiyanja, Bweramana na Nturo. Niyomugabo  w’imyaka 20 anafatanwa iwe ibilo 10 bya gasegereti, ubuyobozi buhita bubajyana.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Nsabyitora Vedaste yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko koko bafashwe n’ibyo bilo bigafatwa.

Ati: “Ni byo, bafashwe ku bufatanye n’abaturage,inzego z’ibanze n’iz’umutekano kuko ubwo bucukuzi bakora nubwo butemewe, bakaba banabukora nta bwishingizi bafite, banangiza ibidukikije kuko muri bo hari abacukura hafi y’imigezi,bakayangiza bikabije igahindura isura, n’abangiza imigano yatewe irinda iyo migezi isuri, abandi bakigabiza ahacukurwa na kampani zibifitiye uburenganzira n’ububasha, bakahacukura rwihishwa, bagashyira abo bamamyi babagurira.”

Avuga ko abO bacukura rwihishwa nubwo bibwira ko baba bashaka amafaranga anyuze iy’ibusamo kuko baba badashaka  gukorana n’izi kampani zemewe, bagahitamo kuyagurisha magendu mu bamamyi, bibagirwa ingaruka bashobora guhura na zo ndetse bamwe zibageraho, zirimo kugwirwa n’ibisimu, ubuyobozi bubibabuza kandi butazahwema.

Ati: “Turabasaba gukorana na za kampani zizwi, zemewe, zicukura neza mu buryo butangiza ibidukikije, zinafite ubwishingizi ku buryo n’uwagira ikibazo umuryango we wamenya aho ubariza.”

Yihanangiriza abagura ayo mabuye bitemewe, ababwira ko ibyo bakora bihanirwa n’amategeko cyane cyane ko bari mu bituma iyi ngeso idacika, bakaba bagomba kureka ababifitiye ububasha akaba ari bo bayagura kuko bo banatanga imisoro ya Leta, banafite ibyangombwa byose byo gucukura, banafite amasite yabo azwi bacukuramo mu buryo bwiza baherewe uruhushya na Leta.

Bafashwe mu gihe hamaze iminsi hanafatwa abandi mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro, hakaba hari hatarashira iminsi 3 hari uwacukuraga bitemewe mu murenge wa Murunda igisimu kimugwiriye agapfa abo bari  kumwe bakiruka.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE