Rutsiro: Hatashywe ibiraro 3 bubakiwe n’Ingabo na Polisi

Abaturage b’Imirenge ya Murunda na Mushubati mu Karere ka Rutsiro bari barahagaritse imigenderanire kubera icika ry’ibiraro 3 byabahuzaga, bashimishijwe no kwizihiza ku nshuro ya 31 kwibohora, bongera kugenderanira mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwabo babikesha ibi biraro 3 bubakiwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano.
Nzamwita Aloys wo mu Murenge wa Murunda yavuze ko gushimira Ingabo na Polisi, kimwe no kubona uburyo bashimira Perezida Kagame wabohoye u Rwanda ingoyi y’imiyoborere mibi, akaruha umutekano none inzego z’umutekano zifasha abaturage mu bikorwa remezo.
Ati: “Ni amahirwe akomeye dufite yo kugira Perezida ureba kure, ukomeje kutubohora no mu bukungu akuraho ibyatubangamiraga byose.’’
Yongeyeho ati’’ Ibi biraro byari byaradukenesheje bitavugwa ariko ikorwa ryabyo ridusubije intege, tuzabifata neza kuko ari ibyacu, n’ikibazo kigaragayemo tucyikemurire mu rwego rwo kwigira no kwihesha agaciro na byo dutozwa na Perezida wa Repubulika.”
Mahoro Jacqueline, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bumba,uri mu bagirwagaho ingaruka n’iyangirika ry’ikiraro cya Bumba, ati: “Twanezerewe cyane twongera gushimira ingabo zacu twibutse aho zatuvanye mu 1994, tunashima Polisi yacu umutekano dufite none banatwubakiye ibiraro.’’
Yakomeje ati’’ Nkanjye kugira ngo ibiryo by’abanyeshuri banjye bingereho kwari ukubira icyuya ariko ubu biroroshye cyane.’’
Yavuze ko we n’abaturage bagenzi be ingaruka no kukibura, bagiye kugira uruhare rukomeye cyane mu kukibungabunga, n’ahabonetse akabazo batange amakuru hakiri kare gakemuke, kuko bazi ingorane bagize kidakora, batakongera kurota bifuza kuzisubiramo.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yatangarije Imvaho Nshya, ko ikiraro cya Masabano gihuza Imidugudu ya Musongati na Kamabuye mu Kagari ka Rugeyo, icya Biregeya n’ikiraro cya Bumba kiri mu Kagari ka Bumba, Umurenge wa Mushubati, byari bimaze imyaka 3 bitari nyabagendwa.
Avuga ko byatangiye kubakwa mu ntangiriro za Werurwe 2025 ku bufatanye bw’abaturage, Polisi n’Ingabo z’Igihugu, byuzuye byose hamwe bitwaye arenga 41 000 000Frw yatanzwe n’izo nzego z’umutekano.
Ati: “Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 31 kwibohora n’imyaka 25 Polisi y’Igihugu imaze ishinzwe, Polisi n’Ingabo batwubakiye ibiraro 3,
Nk’ikiraro cya Bumba cyari cyarangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 ku buryo abaturage bahise babura aho banyura, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga. Ibiraro 2 byo mu Murenge wa Murunda ibiza byo muri 2023 byarabyangije, abaturage bakomeza kwirwanaho bashyiraho uduti ngo barebe ko batambuka, biranga biba iby’ubusa.”
Avuga ko iyi myaka 2 bimaze bidakoreshwa uko ari 3 abaturage bahahombeye cyane kuko nk’iki cya Bumba, kugeza ibiribwa ku bigo by’amashuri bya GS Bumba TSS n’ishuri ribanza rya Bumba byari ingorabahizi kimwe no kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ibiraro 2 byo mu Murenge wa Murunda na byo, kubera ko biri ku muhanda umwe ntibyashobokaga gukora kimwe ngo ureke ikindi.
Uwizeyimana ati: “Biri ku muhanda umwe uhuza Umurenge wa Murunda na Ruhango, bikaba byagoranaga kugera mu Kagari ka Gatare kari mu Murenge wa Ruhango. Kugira ngo abaturage bagere muri santere z’ubucuruzi za Gakeri, Mburamazi na Kajugujugu byari ingorabahizi kandi ari zo abaturage bakwifashishije batera imbere.”
Visi Meya Uwizeyimana Emmanuel yashimiye cyane inzego z’umutekano zongeye gukura abaturage mu bwigunge mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza, abizeza kuzafata neza ibi bikorwa remezo, asaba abaturage kumva neza akamaro bibafitiye, ko byabaye ibyabo no kubibungabunga ari bo ba mbere rireba, binafitiye akamaro.
Yanishimiye ko byubatse neza mu buryo bukomeye,n’inzira z’amazi zikoze ku buryo nta biza byakongera kubyangiza igihe abaturage baba babyitaho bakanabikorera isuku.



