Rutsiro: Bubakiwe ikiraro cya miliyoni 124 Frw gisimbura icyasenywe n’ibiza

Abaturage bo mu Kagari ka Mageragere na Cyarusera, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, barashimira ubuyobozi bwabubakiye ikiraro cya Kizibaziba cyasenywe n’ibiza byo mu ijoro ryo ku ya 2 Gicurasi 2023 byahitanye abantu 135 abandi barenga 110 bagakomereka.
Ni ikiraro kiri hafi kuzura gihuza Umudugudu wa Cyahafi mu kagari ka Cyarusera, n’Umudugudu wa Rarankuba mu Kagari ka Mageragere, biteganywa ko kizuzura mu kwezi gutaha gitwaye miliyoni zisaga 124.
Icyo kiraro cya Kizibaziba kiri mu mitungo n’ibikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari zisaga 222 z’amafaranga y’u Rwanda byangijwe n’ibyo biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Abaturage bo mu Tugari twa Cyarusera na Mageragere bahuzwa n’icyo kiraro, bavuga ko isenyuka ry’icyo kiraro ryangije ubuhahirane kuko kitari kigifite ubushobozi bwo kunyuraho imodoka nini zitwara umusaruro.
Mu nkuru Imvaho Nshya yakoze kuri icyo kiraro ku wa 19 Ugushyingo 2024, abaturage basabaga ko cyakorwa dore ko uretse aberekezaga ku Bitaro bya Mushubati, n’ubuhahirane bw’imyaka yambutswaga ijyanwe ku isoko byose byari byarahagaze.
Kuri ubu abaturage barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi, kuri ubu bakaba babonye ikiraro kijyanye n’igihe badashidikanya ko kizaramba bitewe n’ubuhanga cyubakanywe.
Bagaragaza uretse kuba nta mpanuka kizongera kubateza kuko cyubatse mu buryo bugezweho n’imirimo bakaba babona irimo kwihuta.
Murokore Anaclet yagize ati: “Mbere na mbere turabashimira ko mwabashije kudukorera ubuvugizi ubwo muheruka aha. Ni byiza kuko ikiraro cyacu barimo kugikora kandi harabura ukwezi kumwe ngo kirangire kuko batubwiye ko muri Kamena uyu mwaka ari bwo kizarangira.”
Yakomeje agira ati: “Twagiraga imbogamizi z’uko isaha n’isaha hazabera impanuka ikomeye kubera ko cyari cyarashaje cyane kandi umuganda wacu ntukibashe, ariko kugeza ubu ubuhahirane bw’abatwara imyaka ku isoko mu modoka ugiye kongera kugaruka n’abagana Ibitaro bya Mushubati biborohere.”
Murekatete Gabriella we yagize ati: “Imvaho Nshya mwarakoze ku buvugizi mwakoze kuri iki kiraro. Twari twaratakambye ariko ijwi ryanyu namwe ryatumye byumvikana kuko bahise batangira ku gikora mu mezi make muhavuye. Ni umugisha ku baturage dutuye hano kuko ubu kigiye kuzura.”
Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kiraro gishobora kurangira mu matariki yo hagati y’Ukwezi kwa Kamena.
Yagize ati: “Ni byo ikiraro kirimo kubakwa kandi imirimo irimo kwihuta kuko byari biteganyijwe ko kigomba kurangira mu matariki abanza y’ukwezi kwa Nyanga, ariko bitewe n’uko imirimo iri kwihuta gishobora kurangira mu ma tariki yo hagati y’Ukwezi kwa Kamena.”
Ubuyobozi bsw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bwubatse icyo kiraro mu rwego rwo kurushaho guharanira ko imibereho y’umuturage yarushaho kuba myiza, no gushaka ibisubizo by’ingaruka z’ibiza.



