Rutsiro: Barasaba ko icyobo cyacukuwemo amabuye gifungwa kuko kibateza imibu

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 10, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro baturiye icyobo cyacukuwemo amabuye, bavuga ko babangamirwa n’imibu igiturukamo kuko ngo iyo imvura yaguye harekamo amazi. Aba baturage barasaba ko bibaye byiza cyafungwa.

Bahamya ko kuva cyahagera, bakunze kurwaza malariya cyane mu gihe haretsemo amazi menshi, bikababera ingorane akaba ari yo mpamvu basaba ko kihavanwa kigasibwa.

Mayira Anicet umuturage waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Iki cyobo ni cyo cyakuwemo amabuye yo kubaka umuhanda, byaba byiza bagifunze kuko kiduteza imibu, nk’abaturage baturiye hano.

Mukase Ratifa we yagize ati: “Nk’umubyeyi uturiye hano, ni ukuri nasaba ko iki cyobo gisibwa, imibu ya hano wagira ngo ni imitererano kuko iyo imvura yaguye, ntabwo dusinzira. Twakoze iyo bwabaga ku ruhande rwacu ngo turwanye Malariya ariko iki kiracyari imbogamizi.”

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Nk’uko nawe ukibona, urareba ko harekamo amazi agenda aba menshi uko imvura igwa agakurura imibu. Kubera ko cyasaga n’ikidakora rero, ibyatsi nabyo biratuganza bikaba imbogamizi ikomeye kuri twe.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mwenedata Jean Pierre yatangaje ko hazashakwa igisubizo kirambye cyo gukemura ikibazo kigaragazwa n’abaturage, icyakora ahamya ko hari umuhanda ugikorwa.

Yagize ati: “Icyo cyobo cyari kimaze iminsi kidakoreshwa ariko hari undi muhanda turimo kubaka uzanyura ku nkengero z’Ikiyaga, ukanyura mu Kagari ka Sure no mu Mirenge ikurikiraho, ntekereza ko bizatuma hongera gukurwamo amabuye ariko iyo abantu barangije gukuramo amabuye basabwa kongera kugitunganya, bagasiba ibyobo bakongera bagateramo ibiti n’ibindi bitandukanye, ntekereza ko icyo kibazo kizakemuka”.

Yakomeje agira ati: “Ibyo kugisiba, birajyanirana n’ikorwa ry’umuhanda ariko turaza no kuhasura turebe niba hari umutekano kibangamiye ariko nanone bizajyanirana n’ikorwa ry’umuhanda”.

Yakomeje avuga ko hazarebwa niba hari ibyatsi byihishamo imibu bikurweho.

Yagize ati: “Ikindi twakora ni ukureba niba hari ibyatsi bituma imibu yihishamo n’ibindi, ndetse haba hareka n’amazi hagashakwa igisubizo cy’uko ayo mazi atakomeza kureka.”

Mu Murenge wa Mushubati, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, abarwaye malariya bari 2659.

Mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije cyane mu kurwanya indwara ya malariya, aho bigaragarira ahanini mu igabanyuka rifatika abandura ndetse n’abicwa n’iyo ndwara ikibereye inzitizi ikomeye y’iterambere ibihugu byinshi byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ahareka amazi abateza kwibasirwa n’imibu, abahaturiye bifuza ko byasibwa
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 10, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE