Rutsiro: Barasaba gufungurirwa ivuriro rimaze amezi 6 ridakora

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Miraramo barasaba gusubizwa Ivuriro ryabo rimaze amezi 6 rifunze imiryango. Kuba ridakora bibakururira kujya kwivuriza mu Karere ka Karongi bagakora urugendo rurerure.

Muhawenimana Fortunee utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Miraramo aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Kugera kwa muganga bidusaba amasaha atari make kuko kugera ku Bitaro byacu bya Kibara bidufata amasaha ane n’amaguru, iyo tugiye hafi rero tujya mu Karere ka Karongi nabwo ni urugendo rutari ruto. Turasaba ubuyobozi ko bwadusubiza ivuriro ryacu hano”.

Yakomeje agira ati: “Mbere twazaga kwivuriza aha hafi byananirana bakabona kutwohereza ku Kibuye ariko ubu iyo urwaje umwana kugira ngo ubyuke nijoro ujye i Rubengera ni kure kuko hari n’ubwo tugerayo bagatinda kutwakira kuko duturutse mu Karere k’ahandi. Dusubijwe ivuriro ryacu rero byatworohera cyane”.

Mukanoheli Marie Louise waganiriye na Imvaho Nshya avuye kwivuriza mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, avuga ko baterwa umunaniro no gukora urugendo bityo agasaba ko basubizwa ivuriro bivurizagaho. 

Ati: “Nkoze urugendo rungana n’amasaha hafi atatu arenga kubera intege nke kuko ntaho nakwivuriza hano. Ingorane dufite rero ni uko tujya kure bityo tukaba dusaba ko badusubiza ivuriro ritwegereye rimaze igihe rifunze.”

Ujeneza Elisse utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga Umudugudu wa Sanzare, nawe asaba ubuyobozi bw’Akarere kubatekerezaho bakabaha ivuriro.

Ati:”Turasaba ko badusubiza Ivuriro twari dufite aha hafi kugira ngo ntitujye dukoresha igihe kingana gutyo tugiye kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal yagize ati: “Kiriya ni ikibazo natwe turi gukurikirana, hari amavuriro y’ingoboka yagiye asigwa na ba rwiyemezamirimo ku mpamvu zitandukanye, rero ni ikibazo dushyizeho umutima ngo gikemuke vuba abaturage bacu bivurize hafi”.

Yahumurije abaturage ndetse avuga ko mu Karere kose bafite amavuriro y’ingoboka 9 afunze ndetse agaragaza ko ari ikibazo cyagaragajwe kandi ko bidatinze gihabwa umurongo bakayasubizwa.

Mu Karere ka Rutsiro hose harimo amavuriro y’ingoboka 38, muri yo 9 ntazikora. Abaturage bo mu Mirenge ya Mushubati na Mukura bose bajya kwivuriza muri Rubengera mu Karere ka Karongi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE