Rutsiro: Bahangayikishijwe n’amafaranga yiswe ikiziriko bakwa ngo bahabwe Girinka 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda, bavuga ko hari ikibazo cy’abaturage bamwe bakwa amafaranga yiswe ‘ikiziriko’ kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka bakavuga ko bituma iterambere ryabo ridindira.

Aba baturage bagaragaza ko hari ubwo batoranya bamwe mu baturage batishoboye mu Mudugudu ngo bazahabwe Girinka, ariko hasohoka urutonde bagasanga ntibariho babikurikirana bagasanga batswe amafaranga na Mudugudu kuko batashoboye kuyabona bagakurwaho.

Umuturage waganiriye na Imvaho Nshya kuri iki kibazo wahawe izina rya Gashumba avuga ko muri uwo Murenge wa Murunda icyo kibazo gihari yagize ati: “Hari abari bagenewe inka batazihawe. Umuntu arakubwira ngo ngiye kugukorera akantu, ubwo ugahita utekereza icyo avuze.

Hano basaba amafaranga mu buryo butandukanye, hari uwo basaba 20 000Frw, hari n’uwo basaba 40 000Frw, 30 000Frw cyangwa 15 000Frw ugasanga ni ikibazo kuyabona, ubwo yabura inka ikaba iragiye.”

Bamwe muri abo baturage bagaragaza ko bo bamaze kubimenyera ariko bakavuga ko bituma hari abatabona uburenganzira bwabo muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyizweho mu gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Undi wahawe izina rya Manirarora yagize ati: “Iyo udafite ayo mafaranga inka ntayo ubona pe.  Kuko njye hari uwo narinzi bayasabye, yayabuze burundu ariyemeza ajya no kuguza mu ishyirahamwe bamuha 60 000Frw atangamo 40 000 Frw. Ku rwanjye ruhande numva nta mafaranga bajya baca abantu nk’uko Leta y’u Rwanda yabiteganyije mu gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere”.

Undi wahawe izina rya Kamana watanze ubuhamya, yagaragaje ko we yabuze Girinka burundu kubera ko nta mafaranga yo gutanga yabonye ndetse bikaba byaramugizeho ingaruka bitandukanye no mu gihe yakabaye yarayihawe.

Ati: “Hano muri Murunda, ikibazo cy’ikiziriko cyambereye ingorane kuko nabuze amafaranga yo gutanga banyima Girinka kandi abaturage bantoranyije none bingiraho ingaruka z’uko ntabasha kwivana mu bukene. Mu dufashe iki kibazo gicike burundu.”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine agaruka kuri icyo kibazo yahamije ko iyo ari ruswa iba yakwa abaturage kandi bidakwiye, asaba abaturage muri rusange kujya batanga amakuru aho bayatswe ndetse anabizeza ko bigomba gukurikiranwa bigacika.

Ati: “Iyo ngiyo ni ruswa kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ku Muyobozi hari ibihano birusehoicyo dusaba ni uko abo baturage bajya baduha amakuru, tukabikurikirana dufatanyije na RIB kugira ngo ababatse ruswa bakurikiranwe kandi bahanwe kuko ruswa ntiyihanganirwa igihe cyose yamenyekanira”.

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa twaha abayobozi ni uko bamenya ko umuturage afite uburenganzira bwo guhabwa Serivisi atishyuye mu gihe yaba itangirwa ubuntu kandi yaba yanishyuye akajya mu isanduku ya Leta. Turabasaba kandi kurushaho kwita ku baturage bashinzwe.”

Abaturage bagaragaje icyo kibazo cyane mu Karere ka Rutsiro, ni abo mu Murenge wa Murunda ndetse bakaba babwiwe ko kizakurikiranwa kigakemurwa.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE