Rutsiro: Arashima ko Girinka imaze kumugeza kuri butike y’agaciro ka 2 000 000 Frw

Nyirashuri Claudine wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Umudugudu wa Gitega arashima ko inka yahawe muri ‘Gahunda ya Girinka’ mu mwaka wa 2017 yamufashije kugera ku iterambere ririmo na butike yaguze igeze kuri miliyoni 2 ndetse agasana n’inzu atuyemo.
Uyu mubyeyi wagize ibyago umugabo we agapfa, yagaragarije Imvaho Nshya ko ubuzima bwe bwahindutse akimara guhabwa inka kuko ngo yakoresheje ifumbire yabonaga, akagurisha amata akabona kujya mu kimina cyo kwizigama kikaza kumufasha kwagura ubuhinzi bwe bw’ikawa n’ubucuruzi bwe bwari bwaranze kuzamuka kuko yakoreraga mu kazu gato yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 1 000 ku kwezi.
Yagize ati: “Mbere y’uko bayimpa nari mbayeho mu buzima bwo kujya guhingira amafaranga kugira ngo mbone uko ntunga abana. Iyo nabaga nagize umugisha abantu bakampa ibiraka ku cyumweru nabashaga gukoreramo nk’ibihumbi bitatu ariko akambana make cyane.”
Kubera ubuzima bwari bugoye rero nta n’umugabo mfite, abaturanyi baje kumpitamo bantoranya mu bo guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka, ntangira Korora, ikampa ifumbire nko ku Cyumweru bakampa nk’ibihumbi 5 ariko nanjye nza gushaka umurima wa tugabane (w’uruterane) nkajya nshyiramo kuri iyo fumbire nkabonamo ibishyimbo.”
Akomeza agira ati: “Nyuma yo guhabwa inka uruterane nahinze natangiye kujya nkuramo nk’umufuka kuko mbere imbogamizi kwari ukubona ifumbire.”
Akomeza avuga ko inka ya mbere yabonye imaze kubyara iyo ibyaye igakura 2020 yahise ayigurisha bamuha 420 000 Frw , akuramo 250 000 Frw aguramo urutoki hasigara 170,000 aranguzamo 100,000 Frw ibicuruzwa byo muri butike hasigara ayo yaguzemo umunzani no kwishyura akazu yahise atangira gukoreramo.
Ati: “Kuva ubwo naratangiye ndacuruza, mbona biremeye ubundi nkajya nkuramo amafaranga yo kurihira umwana, nkakuramo ibibatunga, na rwa rutoki rukajya rwera gake gake ubundi ntangira kujya mu matsinda aho nizigamaga 3 300Frw buri cyumweru yavaga mu yo nacuruzaga.”

Nyirashuri avuga ko yaje kugwiza amafaranga agera kuri 1.5000.000Frw avuye mu itsinda yabagamo akongeraho andi 500.000 RWF ubundi muri 2022 akaguramo butike afite agaciro ka 2 000 000 RWF. Iyo butike yayiguranye n’ibicuruzwa bindi byari bisanzwemo agenda yongeranya.
Mu 2023 yahise afata gahunda yo gusana inzu ye agaragaza ko yakoresheje arenga 500 000Frw ubundi akayiha igipangu abifashijwemo na Girinka.
Muri gahunda ya Nyirashuri Claudine w’imyaka 49, ngo gahunda afite imbere ye ni ukwagura ubucuruzi bwe akarangura ibicuruzwa byinshi ndetse n’ubuhinzi bwe akabuteza imbere.
Abaturanyi ba Nyirashuri, bavuga ko amaze kugera kuri byinshi abifashijwemo na Girinka no gushirika ubute akaba yarabahaye isomo ryo guhera kuri duke.
Uwaganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mubyeyi yaratinyutse dore iyi butike ni iye n’iriya nka ni ye, afite urutoki n’ibindi bikorwa bimuteza imbere. Iyo nabuze akazi hari ubwo ambwira nkajya gukorera mu murima we, afite umuntu yahaye akazi ko kwahira mbese nta cyo twamushinja.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya nk’Ubuyobozi bw’Akarere ko bashimira abaturage batazimya igicaniro bagafata neza Girinka bahawe zikabageza ku iterambere nk’uko Nyirashuri Claudine yabikoze.
Ati: “Hari abaturage dushima cyane bameze nk’uwo Nyirashuri, bafata neza Girinka ikabageza ku iterambere kuko baba baranze kuzimya igicaniro. Iteka tubibutsa ko Girinka ari inka zabo bakwiriye gufata neza zikagera no kuri bagenzi babo.”
Kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro hamaze gutangwa ibihumbi 19 naho izituwe akaba ari inka ibihumbi 11.
