Rutsiro: Arakekwaho kwibisha ingurube 2 akaziragiza kwa sebukwe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 27, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Imanizabayo Faustin ufite akabari n’icyokezo muri santere y’ubucuruzi ya Peru mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko bigaragaye ko yatumaga insoresore kumwibira amatungo magufi arimo n’ingurube, akajya kuyaragiza kwa sebukwe.

Amakuru yamenyekanye nyuma y’aho Habimana Jean de Dieu w’imyaka 24 afashwe akekwaho kwiba ingurube ebyiri yagezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango , agahishura ko yazigurishije Imanizabayo ku mafaranga y’u Rwanda 100,000.

Abaturage bo mu isanteri ya Peru bagaragarije Imvaho Nshya ko bamaze igihe baremerewe n’ubujura bw’amatungo magufi ariko ntibamenye ko ubiba babana na we.

Umwe mu bacururiza kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Peru yabwiye Imvaho Nshya ko ingurube zabonetse zari zimaze icyumweru cyose zibwe mu Mudugudu wa Ryarwasa, Akagari ka Kaguriro, Umurenge wa Mushonyi.

Yahamije ko ako gace kamaze igihe kinini kavugwamo ubujura bw’amatungo magufi aburirwa irengero buri joro.

Ati: “Ni ikibazo cyari kimaze kuturenga kuko nta joro ry’ubusa ryashiraga hatagize uwibwa itungo. Twakomeje gukurikirana dusanga  hari umugabo ukorera muri iyi santere y’ubucuruzi ya Peru witwa  Imanizabayo Faustin unahafite icyokezo atuma abasore n’abagabo bakiri bato  amatungo magufi arimo n’ingurube bakajya kuyiba bakayamuzanira akayagura, cyangwa aho yumvise itungo ryibwe akarigura akayabaga akayacuruza.”

Yarakomeje ati: “Twaje gusanga kandi ayo matungo ayagura akayaragiza kwa sebukwe witwa Bazimaziki Pierre kuko n’izo ngurube ari ho zasanzwe zihamaze hafi icyumweru. Andi ayaragiza mu bo bafatanije ubwo bujura mu ibanga, akajya ayabaga gahoro gahoro uwibwe akazashakisha itungo rye agaheba na ho riri aho hafi cyangwa ryaraye ribazwe.”

Undi mucuruzi uhakorera yemeje ko amakuru akimara gutangwa ukekwaho kwiba yafashwe agatanga amakuru neza y’uburyo byagendaga.

Ayo makuru akimara kumenyekana Imanizabayo Faustin na we yahise atabwa muri yombi ariko ahita acika abagenzacyaha, ahi kugeza n’ubu agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Ati: “Aracyashakishwa kugira ngo abazwe iby’uruhare rwe muri ubu bujura bw’amatungo bumaze iminsi ino. Bivugwa ko ari we wabuteraga agura amatungo yibwe cyangwa agatuma abajya kuyiba bakayamuzanira, akanatubwira abo yayaragizaga bose kuko ari uruhererekane rurerure rw’abajura b’amatungo.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi n’inzego z’umutekano bahagurukiye ubujura bw’amatungo bwari bubarembeje, umuti urambye ukaba watangiye kuboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Ntihinyurwa Janvier, yemeje aya makuru anavuga ko icyabatangaje cyane ari ukuntu ubwo bakurikiranaga iki kibazo, haje andi makuru avuga ko kwa sebukwe wa Imanizabayo hafatiwe ingurube y’undi muturanyi.

Byatumye na we atabwa muri yombi ngo asobanure iby’ubwo bufatanyacyaha akekwaho.

Ati: “Tumaze iminsi dufite ikibazo gikomeye cy’ubujura bw’amatungo muri uyu Murenge twayoberwaga irengero ryayo, ariko aho uriya Habimana Jean de Dieu afatiwe akemera ko yagurishije ingurube 2 uriya munyakabari akamuha amafaranga 100.000, twakurikirana tugasanga ziragiwe kwa sebukwe, tukahafatira n’indi y’undi muturanyi biragenda bisobanuka.”

Yashimiye abaturage bagize uruhare muri aya makuru yose, avuga ko ziriya ngurube zigifatwa zitarabagwa bakoranye n’abaturage inama y’umutekano, babashimira gutanga amakuru, bagaya bamwe mu banyerondo bagaragara mu gukingira ikibaba ubu bujura.

Yavuze ko ukekwa yacitse ariko ari ikibazo cy’igihe, na we ari bufatwe. Ati: “Yaducitse ariko ntari bubure. Agomba gufatwa akariha ariya matungo yose, agafatirwa n’ibindi bihano, akanaganirizwa kugira ngo umutekano muke ateza mu baturage akorana n’insoresore z’abajura babiba amatungo yabo ucike.”

Gitifu Ntihinyurwa Janvier yanasabye abaturage kurushaho gucunga umutekano w’ibyabo, ahagaragaye icyibwe amakuru agatangirwa igihe ngo gihite gikurikiranwa kigaruzwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 27, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE