Rutsiro: Ahangayikishijwe n’ubuzima bubi abanyemo n’abana be 5

Umubyeyi witwa Mukamana Vestine utuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere, Umudugudu wa Nyarusange arasaba ubufasha kuko ngo agorwa no gutunga umuryango w’abana batanu, ku bishyurira ishuri, ku bishyurira ubwishingizi mu kwivuza, kubambika n’ibindi kuko ngo n’akaboko ke kadakora neza kubera ko kavunitse bityo agasaba ubufasha.
Mukamana Vestine avuga ko igihe kinini atoroherwa no kubona ibyo kurya kubera ko ibiraka abona bidahoraho.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ubuzima mbayemo ni bubi cyane njye n’abana banjye, kuko niba nakoreye 1 500 RWF uyu munsi haravamo isabune, nkuremo icyo barya kandi ntibabona n’amafaranga yo ku ishuri. Mbega ubuzima mbayemo buragoye kuko kaboneka ubu kakazongera kuboneka nka nyuma y’iminsi runaka.”
Avuga ko aramutse abonye ubufasha byatuma arushaho kwita ku muryango we.
Ati: “Ni ukuri hagize ubufasha Leta impa, ni yo bwaba inka, nkashaka uruterane mpinga, bishobora kudufasha ahari n’abana babona amakayi bakajya ku ishuri.”
Ubuyobozi bwo mu Nzego z’ibanze, mu Kagari ka Mageragere buvuga ko buzi icyo kibazo.
Buti: “Ikibazo cyo kuba akennye turakizi kandi twagiye tumufasha muri bimwe, ubwo icyo cyo kuba yarasabye guhabwa Girinka tuzakirebaho na Komite ya Girinka , amategeko n’amabwiriza bikurikizwe, ubwo naba uwo kuyihabwa abikwiye azayihabwa.”
Umuturanyi we witwa Muhutukazi Dativa yabwiye Imvaho Nshya ko Mukamana akeneye izindi mbaraga zamufasha akabasha kwita kubana be.
Ati: “Uyu mubyeyi ni umukene utagira isambu kandi n’akaboko ke kamwe karavunitse. Iyo atabonye aho akora imirimo yoroheje ni ukuburara cyangwa natwe twagira amahirwe tukamugoboka, nabona akaraka ashoboye nkamurangira gutyo gutyo, kuko ubuvugizi kuri we twarabukoze ariko bikarangira gutyo.”
Mukansonera Consolee na we uturanye na Mukamana yagize ati: “Uriya mubyeyi aca inshuro, nta kintu aheraho, none dore n’akaboko karavunitse. Ariko kuva afite abana aramutse abonye Girinka abana bakajya bamufasha kuyahirira, yagurisha ifumbire, hagira umuha umurima w’uruterane, agashyiramo ifumbire agakuramo icyo kurya akaba yanakwiteza imbere nk’abandi.”
Yakomeje agira ati: “Twakomeje kujya tumukorera ubuvugizi aho dutuye tumusabira inka muri gahunda ya Leta ariko ntibikunde.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutsiro Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko ikibazo cya Mukamana Vestine atari akizi, icyakora ahamya ko akorana n’izindi nzego bagashaka uko bamumenya bakamufasha.
Yagize ati: “Icyo kibazo cy’uwo mubyeyi ntabwo nari nkizi ariko tugira gahunda zo gufasha abantu batishoboye ubwo na we tuzamushaka tumufashe kuko ikibazo twacyumvise”.
Ku byo kuba yahabwa Girinka, Mwenedata yavuze ko n’ubusanzwe Girinka zitangwa n’abaturage bityo bakaba bazagenzura ibyifuzo by’abo baturage, bamutanga na we akayihabwa.
Ati: “N’ubundi inka zitangwa n’abaturage kuko iyo dutangiye umwaka, turavuga ngo tugiye gutoranya abantu tuzaha inka, mu Mudugudu bakicara bagatoranya bakabashyira ku rutonde, twe icyo dukora ni ukurwemeza nka Komite ya Girinka, ubwo nitumubona babimusabiye nta kabuza tuzayimuha.”
