Rutsiro: Abazamu bafunzwe bakekwaho kwiba mudasobwa z’ishuri

Munyakayanza Théophile na Nyinawumuntu Wellars, bakora izamu ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Rambura mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa ebyiri z’iryo shuri barindaga.
Ni mudasobwa zifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda zibwe nyuma yo guca urugi rw’Umunyamabanga w’iryo shuri, abo bazamu bakaba bavuga ko batazi uko byagenze kandi bemeza ko bari ku izamu.
Umwe mu barezi muri iri shuri yabwiye Imvaho Nshya ko baje mugitongo mu kazi nk’uko bisanzwe, bagasanga urugi rugana mu biro by’Umunyamabanga w’ishuri rwishwe.
Ati: “Urugi barutugishije icyuma tutamenye, barinjira batwara mudasobwa ebyiri ibindi byose byari birimo barabireka. Ubuyobozi bw’ishuri bwabajije abazamu babiri basanzwe baririnda uko byagenze babura icyo bavuga nubwo ari bo bahamagaye mugitondo bavuga ko bibwe, babazwa aho bari bari bakavuga ko batigeze bata akazi ariko ko batazi uko byagenze.”
Umuyobozi w’Ishuri Biziyaremye Boniface, yavuze ko ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo yahamagawe n’umwe muri abo bazamu babiri amubwira ko basanze urugi barwangije, batabamenye batazi niba hari icyo bibye.
Ati: “Nahamagaye Gitifu w’Akagari ka Mwendo ishuri ryubatsemo turahahurira, turebye dusanga koko urugi rwinjira mu biro by’Umunyamabanga w’ishuri barutugishije icyuma tutazi icyo ari cyo, tutanazi uko babigenje, barinjira biba mudasobwa ebyiri zarimo, nta kindi bakozeho.”
Yakomeje ahamya ko mu byo babajije abo bazamu harimo aho bari baherereye ubwo urwo rugi rwacibwaga, bakavuga ko iryo zamu bariraye gusa ngo ntibamenye uko byagenze.
Ati: “Ariko twe twareba tukabona bataharaye kuko iyo baharara batari kubura kumva urugi ruhondwa cyangwa ngo abo bajura babikange, tubajyana kuri RIB ngo babisobanure neza, ubu ni ho bari.”
Nyuma yo kubazwa bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.
Iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 rimaze imyaka 4 gusa rishinzwe, uyu Muyobozi avuga ko nta bushobozi rifite bwo gukoresha abazamu b’umwuga kuko bahenze.
Yavuze ko bagiye gushaka abandi bazamu ndetse na mudasobwa zirimo gushakishwa ngo zigarurwe, kuri ubu bakaba batangiye gukoresha izigenewe abanyeshuri mu buryo bw’agateganyo.
Biziyaremye ati: “Numva nihabura abazitwaye abo bazamu baziriha kuko batashoboye gukora akazi kabo neza bakibwa, ibyibwe nta wundi wabiryora uretse bona bo bakaba babyemera. Kereka bagize amahirwe, mu iperereza riri gukorwa hagafatwa abazibye, ariko birumvikana ko tutakomeza kubakoresha, twashaka abandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ishuri ryibwe imashini abiri zigishakishwa, agasaba amashuri gukurikirana imikorere y’abazamu na bo bakajya bacunga neza umutekano w’ibyo bashinzwe.
Ati: “Turakomeza gukurikirana no gukangurira abaturage kwicungira umutekano, tunarushaho gukangurira abazamu kunoza akazi kabo, bagacunga umutekano neza w’amashuri bashinzwe gucunga.”
niyonsengajosiane says:
Werurwe 28, 2025 at 4:11 amNtagonbyakumvikana buryoki
Abanyezamu batamenya ukobyagenze
Kandi bavugako baribahari ahubwo bakurikiranywe knx
Nkurikiyimfura Danny says:
Werurwe 28, 2025 at 6:43 amNone koko Birashoboka ko metarike wayihonda maze ntuvuge nukuntu igira urusaku
Bakurikiranywe bagaragaze Aho ziri barahazi kuko niyo baba batazitwaye baryozwa amakosa yo guta akazi
Eric Mugiraneza says:
Werurwe 28, 2025 at 11:32 amNi ibintu byumvikana ntabwo abazamu babiri Bose ibyo bintu byaba ngo ntibabimenye ahubwo ikigaragara ni uko batari mukazi baba bari bahari bakaba Bazi neza imigendere yizo mudasobwa .