Rutsiro: Abaturage bakomoje ku byiza byo kuboneza urubyaro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abatuye Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragaje ibyiza byo kuboneza urubyaro bakomoza ku bataboneza urubyaro, aho bavuga ko kutaboneza urubyaro bifatwa nko kutareba kure. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwabwiye Imvaho Nshya ko hari abatarumva neza gahunda zo kuboneza urubyaro ariko ko hari intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire.

Murekatete Triphose, Meya w’Akarere ka Rutsiro, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma yo gusura ibitaro bya Murunda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2022, muri gahunda Akarere kihaye yiswe ‘Tubegere’. 

Nyirahagenima Winifrida utuye mu Mudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda, avuga ko kuboneza urubyaro bifasha umuntu mu buzima bwe. Avuga ko ataraboneza urubyaro ariko ko agiye kuruboneza.

Yakomoje ku byiza byo kuboneza urubyaro, agira ati: “Ibyiza byo kuboneza urubyaro ni uko umuntu yita ku bo yabyaye akabashakishiriza imibereho”.

Abingeneye Marie Claudine, umubyeyi w’abana bane utuye mu Murenge wa Musasa, ahamya ko kuboneza urubyaro ari ibintu byiza agashimangira ko yaboneje urubyaro bityo ko atazarenza abo amaze kubyara. 

Ati: “Impamvu nabihisemo gutyo ni uko abo bane nzababonera ibibakwiye nk’amashuri, imibereho myiza ndetse no kubateganyiriza ejo hazaza kuko mbona nta bundi bushobozi nabona nyuma y’abo bana”.

Avuga ko ababyeyi bafite imyumvire yo kumva ko bataboneza urubyaro ngo ni uko Bibiliya ivuga ngo babyare buzure Isi bidakwiye. 

Ati: “Nanone kubyara abo utazabonera ibyangombwa ibyo ntabwo Imana yabyemera ngo ubyare ibirara noneho ntunibuke ko ibirara ari ingabo za Satani. Icyiza mbona ni uko warera abana, ukabarera mu nshingano za gikirisitu kandi ukababonera ibibakwiriye ntibakoze Imana isoni”. 

Mukeshimana Marceline umubyeyi w’umwana umwe, avuga ko atuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango. Kuri we kuboneza urubyaro yumva ari uguteganya umubare w’abana azabyara.

Ati: “Kuboneza urubyaro numva ari uguteganya umubare w’abana nzabyara bityo nkazashobora kubabonera ubushobozi ku buryo batazandagara aho babonye hose bitewe n’uko nabyaye abo ntashoboye kurera”.

Ahamya ko aho batuye hakigaragara abana bataye ishuri, ibyo ngo bikaba biterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi. 

Ashishikariza abataraboneza urubyaro kuruboneza kuko ngo kuboneza urubyaro ari igikorwa cy’ingenzi kibafitiye akamaro.

Ku rundi ruhande avuga ko abagabo batarumva Politiki yo kuboneza urubyaro ariko ngo abashakanye babiganiriyeho, byarangira bumvise akamaro ko kuboneza urubyaro.

Uwingabiye Felix, umugabo utuye mu Murenge wa Gihango, ahamya ko ibyo kuboneza urubyaro bireba umuryango wose. Avuga ko we ataboneje urubyaro ahubwo ko ibyo bikorwa n’umugore we. 

Yagize ati: “Ntabwo tujyana kuboneza urubyaro ariko tuba twabanje kubiganiraho. Ibyiza byo kuboneza urubyaro ni uko umuryango ubaho neza. Kubyara cyane ntabwo ari byiza kuko bigira ingaruka mbi ku muryango kubera ko abana ntibiga, ntibabona ibiryo bihagije n’ibindi”. 

Dr Musabirema Jean Bosco, Umuganga uhagarariye abaganga mu Bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro, yahamirije Imvaho Nshya ko hari ababyeyi basaba serivisi zo kuboneza urubyaro muri ibyo bitaro.

Avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022,  ibitaro bya Murunda byakiriye abantu bashya 1,272 basaba serivisi zo kuboneza urubyaro. 

Kugeza ubu harabarurwa abantu basaga ibihumbi bitanu babonereje urubyaro mu Bitaro bya Murunda.

Yagize ati: “Aba 5,262 ni abagore bose kugeza uyu munsi dufite bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro (Modern Method)”. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwo buvuga ko hari abagifite imyumvire yuko bakwiye kubyara bakuzura Isi, ariko bwishimira ko ku rwego rw’amadini n’amatorero abayobozi bamaze kubyumva. 

Murekatete Triphose, Meya w’Akarere ka Rutsiro, yagize ati: “Ukurikije uko mu myaka yashize byari bimeze, abantu baragenda babyumva. Turabegera tukabasobanurira tuti, kubyara abana utazashobora kwitaho ni cyo cyaha gikomeye cyane”.

Ashimangira ko abatekereza kubyara bakuzuza Isi, ko iyo ari imyemerere itajyanye n’igihe kuko kubyara abana benshi ni byo bibahindukira icyaha.

Ati: “Kubyara abana benshi ni byo bibahindukira icyaha kuko niba wabyaye umwana ntushobore kumujyana mu ishuri, ntushobore kumuha ibyo akeneye ahubwo icyo ni cyo cyaha gikomeye bagombye kuba batinya kurusha kubyara ngo buzuze Isi”. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro busaba abashakanye kuboneza urubyaro kuko bigira uruhare mu kugabanya imibare y’abana bagwingiye ndetse n’ubukene mu muryango. 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yerekana ko abagabo bamaze kuboneza urubyaro bakiri bake cyane kuko babarirwa mu 3,500 gusa mu gihugu hose.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko 64% by’abagore bo mu Rwanda bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, ku mpamvu zirimo kuba ikiguzi cy’umwana cyangwa ibimugendaho bihenze cyane ku buryo kubibona ari ingorabahizi.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020, NISR, igaragaza ko abagore 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma y’igihe runaka, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe. 

Imibare ya NISR igaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro bakaba 4.3.

Ni mu gihe mu 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana batandatu, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho mu 2019/2020 bagera ku bana bane ku mugore.

Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% mu 2005, bagera kuri 14% mu 2019/2020. Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019-2020 bari 64%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE