Rutsiro: Abakorera mu isoko ry’abagore barataka kunyagirwa

Abakorera mu isoko ry’abagore riherereye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, barasaba ko bafashwa rikubakwa neza kuko ngo iyo imvura iguye bimura ibicuruzwa bakajya ku byugamisha mu baturanyi bitewe nuko riva.
Aba baturage bashimangira ko ari ikibazo gikomeye kuri bo kuko bidindiza ubucuruzi bwabo bigatuma n’abakiliya bakabaguriye bataza neza, kuko ngo hari n’abacuruzi basigaye banga kurigarukamo kubera icyo kibazo cy’imyubakire yaryo.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya barasaba ubuyobozi kubafasha ahatubatse na ho hagakorwa neza nk’uko bivugwa n’uwitwa Maniriho Patience.
Yagize ati: ”Abagore dukorera muri iri soko tubangamirwa n’uko iyo imvura iguye twimukana n’ibyo ducuruza tukajya kugama. Nk’uko ubibona hano hose hahita huzura amazi. Biratubangamiye badufashije ryakubakwa neza.”
Uwitwa Mukabarisa na we uricururizamo yagize ati: ”Kugeza ubu abagore bakorera muri iri soko dufite ikibazo kimwe, kijyanye n’uko iyo imvura iguye, amazi yose yinjirira hano hatubatse n’ahari utwuma, twese tukanyagirwa ndetse ugasanga huzuyemo amazi. Kenshi twimukana ibicuruzwa tukabijyana mu mabutike ari hano hafi. Biratubangamira ndetse bikanabangamira n’abatugana, ni yo mpamvu dusaba Ubuyobozi bwacu kudufasha kuko ntabwo wazana ibintu byinshi ubona ko utabasha kwimukana imvura iguye”.
Yakomeje agira ati: ”Iri soko ndikoreramo abana banjye bakarya, bakabona amakayi yo kujyana ku ishuri ndetse rikandinda kwirirwa nicaye mu rugo. Rikozwe neza rero n’abandi barigana tukaba benshi tukiteza imbere.”
Abo baturage bavuga ko ari ikibazo bagiye bageza ku buyobozi bw’Umurenge ariko bagategereza ko ryakubakwa bagaheba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre avuga ko icyo bari gukora ubu ari ugusaba abaturage kugana iryo soko hanyuma bakazakurikizaho no gukemura ikibazo cy’uko ritubatse neza.
Yagize ati: ”Kugeza ubu muri iryo soko harimo abacuruzi bakeya kandi nko mu bihe bishize ho nta n’ubwo babagamo. Icyo turi gushishikariza abantu ni ukujya kurikoreramo. Icyo kuba ridafunze byo ntekereza ko ari uko igishushanyo cyaryo cyari kimeze ariko tubonye koko bibangamye twakongera tukareba nk’ubuyobozi cyangwa se n’abafatanyabikorwa, tukareba ko hari uburyo ryakorwa kugira ngo ritange umutekano ku barikoreramo.”
Iryo soko rikorerwamo n’abagore bo mu Murenge wa Mushubati by’umwihariko, ricururizamo abagera kuri 30 kubera ko bacibwa intege n’icyo kibazo cyo kunyagirwa, nk’uko abaganiriye na Imvaho Nshya babihamya.


