Rutsiro: Abahinzi biteze umusaruro mwiza nyuma y’uko Leta ibaciriye imiringoti

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro bishimira ko imiringoti yaciwe mu mirima yabo bayizeyeho kuzabafasha kongera umusaruro wabo no kurinda ubutaka bwabo bwatembaga.


Abo baturage bagaragaza ko mbere y’uko iyo miringo icibwa mu mirima yabo, yakundaga kumanukiramo inkangu, bigatuma imyaka yabo ihombera itembanwa n’umusaruro bari bitezemo ntibabashe kuwubona.


Uwitwa Tuyizere Francine wo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga avuga ko akanyamuneza ari kose kuko ngo yiteze kubona umusaruro mwiza uzaturaka ku kuba umurima we waciwemo imiringoti irwanya isuri.


Ati: “Ubu ndumva nishimye, mu murima wanjye baciyemo imiringoti ifata amazi, kandi kuva bayica natangiye kubona ko hari icyo bizatanga.”


Yakomeje agira ati: “Hari ubwo wabyukaga ukajya kureba uko umurima wawe uhagaze, wageramo ugasanga imyaka yose yatwikiriwe n’inkangu ariko imiringoti baciye kuri njye nzi ko hari cyo izamfasha”.


Numvayingoma Francois yagize ati: “Umurima wanjye bawugezemo, bawucamo imiringoti. Ni ibintu nari nkeneye cyane kuko nabonaga umusaruro udahagije. Ahantu umuntu yagombaga nko gukuramo imifuka ibiri y’ibishyimbo havaga umwe cyangwa n’igice ariko ubu, twiteze ko hazavamo nk’imifuka itatu kuko ntabwo tuzongera guhura n’inkangu.”


Undi muturage witwa Nyiramugisha Furaha, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa bako, babafashije kurwanya isuri, bakabaha n’imbuto y’ibishyimbo yo gutera.


Ati: “Umurima wanjye bawuciyemo imiringoti muri Nzeri uyu mwaka kandi barakoze kuko bizatuma umusaruro wanjye uzamuka kuko imvura yaragwaga waba wahinzemo imyaka igatwarwa n’isuri, ariko ubu ntabwo bizongera kubaho.

Ibyo bakoze ubu ni byo byiza mbere ntabwo byari byiza kandi tuzeza kuko nta biza bizongera kuwutwara kuko nka njye si rimwe cyangwa kabiri imvura yantwariye imyaka.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga Uwizeyimana Jean d’Amour, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo bakoze ari ugushaka uko umusaruro w’abaturage wazamuka bafatanyije n’Umufatanyabikorwa w’Akarere waciye miringoti mu mirima y’abaturage.


Ati: “Dufatanyije n’umufatanyabikorwa wacu, abaturage bacu bafashijwe gucukura imirwanyasuri mu mirima yabo, kandi bahabwa n’imbuto bakoresheje bari guteramo ibintu twizeye ko bizatanga umusaruro uhagije kuri bo ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.”


Mu Kagari ka Kabuga, imiringoti yaciwe ku buso bungana na Hegitari 360, hanyuma abaturage bakaba barahawe toni 18 z’ibishyimbo by’imbuto zo guteramo.
Byakozwe mu rwego rwo kurinda ubutaka bw’abaturage no kuzamura umusaruro ubuturukamo kuko Akarere ka Rutsiro kagizwe n’imisozi miremire.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE