Rutsiro: Abagabo 4 bafatanywe mu ngo zabo inyama z’inka bataburuye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Habyarimana Laurent, Munyaneza Ildephonse, Habimana Boniface na Nsabimana  bo mu Mudugudu wa Kamina, Akagari ka Rukaragata, Umurenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro batawe muri yombi nyuma yo gusanganwa inyama z’inka zari zatabwe bakazitaburura.

Izo nyama ngo zari zasigajwe n’abajura bari bibye inka bakayibaga,  abo bagabo uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kivumu, nyuma yu gufatanwa gihamya ko ari bo bataburuye inyama zatwitswe zikanahambwa.

Umuturage wo mu Kagari ka Rukaragata yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nka yabazwe yari yibanywe n’indi mu Murenge wa Mushonyi, yabagiwe mu ishyamba iri ku Mugezi wa Biruyi.

Bivugwa ko inyama hafi ya zose bazitwaye ku nka ya mbere ariko iyabagiwe mu Murenge wa Kigeyo bagatwara nke zo ku itako n’izo ku gice cy’umugongo maze izisigaye zingana na 90% bakazisiga.

Umuturage ati: “Bwakeye hakoreshwa inama y’abaturage, kuko abazibye bari bataramenyekana, hafatwa umwanzuro wo kuzitwika na lisansi bakazitaba.  Abaturage batashye kumugoroba, bariya 4 baca irondo mu rihumye bajya gutaburura iyo yatabwe ifite inyama hafi ya zose, barazigabanabana ariko bikanga irondo bacyura izo bashoboye. Izisigaye bazitaye aho yari yabagiwe barataha.”

Avuga ko irondo ryagize amakenga rijyayo risanga  ibisigazwa by’izo nyama hejuru, izindi zatwawe hatangira gushakisha ababa bazitwaye, bageze mu ngo za bariya 4 ku makuru yari yagiye atangwa bazisangayo, babata muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo Mudahemuka Christophe, avuga ko abasanganywe izo nyama bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB), Sitasiyo ya Kivumu.

Ati: “Tukigera aho izo nka zabagiwe, kuko amabwiriza avuga ko inyama nk’izo zitabwa, zashyizweho lisansi ziratwikwa ziratabwa, abaturage bihanangirizwa kutazitaburura ngo bazirye. Ariko dutashye baca ruhinga nyuma ku mugoroba wa joro barazitaburura, irondo rirabatesha bajyana izo bataburuye.”

Avuga ko amakuru yatanzwe babakurikiranye mu ngo zabo barazibasangana, zimwe ziri mu ndobo izindi ziri mu mabase, abagore babo bataratangira kuziteka, ari bwo bafashwe bashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Asaba abaturage kutarya ibitizewe ubuziranenge bwabyo, cyane cyane nk’izo nka ziba zabazwe abazibaze bagatwara inyama nke izindi bakazisiga cyane ko zitaba zapimwe na veterineri, bitanazwi abazitaye aho icyo bari bagendereye, zishobora kuba zahumanya abaziriye.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE