Rutsiro: Bane bakekwaho kwiba inka 2 bakazibagira hafi y’umugezi batawe muri yombi

Nyuma y’uko abajura bibye inka 2, imwe mu Murenge wa Mushonyi, indi mu wa Kigeyo, mu Karere ka Rutsiro bakazibagira mu ishyamba iruhande rw’umugezi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye Imvaho Nshya ko 4 muri bo bamaze gutabwa muri yombi.
Inka yibwe mu Murenge wa Mushonyi ikabagirwa mu Murenge wa Kigeyo, nk’uko umuturage wo mu Mudugudu wa Humiro mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo yari yabitangarije Imvaho Nshya, yabonywe n’uwitwa Ntibisama Dismas wari ugiye kwikorera umucanga, yari iy’umuturage witwa Mpiranya Isidore.
Iyibwe mu Murenge wa Kigeyo yari iy’uwitwa Ndoriyobijya Jean, yo bayitwaye inyama z’itako n’umugongo gusa ibindi bice babita aho bikanze irondo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Imvaho Nshya ko 4 mu bakekwaho ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi, iperereza rikaba rikomeje.
Ati: “Ni byo, inka 2 zibwe mu Mirenge ya Mushonyi na Kigeyo mu karere ka Rutsiro, iyo muri Kigeyo irondo riyitesha abajura bakiyibaga. Tumaze gufata 4 mu bakekwaho ubwo bujura, iperereza rirakomeje.”
Yasabye abaturage kudahwema gutanga amakuru ku bijandika muri ubu bujura bose.
Ati: “Abijandika muri ubu bujura bw’inka, abazibaga, n’ abazitema bagahindukira bakaza nk’abaguzi bakazigura kuri make, ayo mayeri yose yaratahuwe.’’
Yakomeje agira ati: “Turabamenyesha ko polisi itazabyihanganira. Amategeko arahari kandi uzafatirwa muri ibi bikorwa azabihanirwa bikomeye. Turakangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo dukumire burundu ubu bugizi bwa nabi.’’
Ikibazo cy’ubujura bw’inka muri aka Karere ka Rutsiro kiragenda kirushaho gufata intera, abaturage bagakeka ko izibwe zikabagwa, inyama zazo zaba zijyanwa mu masoko akomeye arimo umujyi wa Rubavu, santere y’ubucuruzi ya Mahoko n’ahandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo izo nka 2 ziherutse kubagirwamo, Mudahemuka Christophe, na we yabwiye Imvaho Nshya ko hafashwe ingamba zikaze zo guhangana n’ubu bujura, ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano n’ubuyobozi.
Yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano w’amatungo yabo kuko usanga hari abororera inka kure y’aho batuye, rimwe na rimwe zikaba zonyine zitagira umushumba uzirarira, bakaba bashobora gutiza umurindi ubujura.
Yanavuze ko abo bajura biba inka bakazibaga, bashobora kuba bafite abamotari cyangwa abashoferi b’imodoka bakorana kuko inyama zibwa zitagurishirizwa mu Mirenge y’ibyaro by’ako karere, zijyanwa ahandi kandi abazihajyana batazitwara ku mutwe ngo buke batarafatwa.
Ababa babafasha muri ubwo bujura bagasabwa kubihagarika byihuse batarafatwa ngo babiryozwe.