Rutaremara yagaragaje impamvu Tshisekedi adashaka ko intambara irangira

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje kuba agatereranzamba kuko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatereye agati mu ryinyo, bukanga kubahiriza amasezerano ya Nairobi na Luanda.
Ni amasezerano agaruka ku kwambura intwaro imitwe irenga 200 ibarizwa muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagashakirwa umutekano byuzuye bityo bakareka kwicwa, ingabo za M23 zikavangwa n’igisirikare cya RDC n’abasubizwa mu buzima busanzwe bigakorwa binyuze mu mategeko.
Inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), iherutse kubera i Dar es Salaam muri Tanzania yafashe imyanzuro itandukanye irimo ko impande zihanganye muri Congo zahagarika imirwano.
Umwanzuro wa 14 w’iyi nama uvuga ko ‘Umutwe wa M23 waza mu biganiro bya Nairobi na Luanda.’
Abakuru b’ibihugu basabye kandi ko hanozwa umugambi wo gusenya inyeshyamba za FDRL kandi u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Inyandiko ya Tito Rutaremara, inararibonye muri Politiki, yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yagaragaje ko Perezida wa RDC, Antoine Felix Tshisekedi, adashaka ko intambara ihanganishije Leta ya Congo n’Umutwe wa M23 itarangira.
Yagize ati: “Abantu benshi bibwira ko impamvu adashaka kuganira na M23 ari uko ari umutwe w’iterabwoba nkuko abivuga.
Nyamara sibyo; Felix Tshisekedi ntashaka kuganira na M23 kuko adashaka ko intambara irangira; kuko intambara irangiye Abanyekongo bamubaza bati: ubukungu buri hehe? amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi by’iterambere wavuze biri hehe?”
Akomeza agira ati: “Bamubaza bati, ubukungu bwa DRC bujya hehe? yabura igisubizo bakamukuraho nyamara we ashaka kuguma ku butegetsi.”
Rutaremara agaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi ntabuveho ndetse no gushaka kurya umutungo wa DRC.
Ashimangira ko imyaka 6 ihagije kugira ngo ajyane umutungo wa Congo i Burayi bityo akicara akabaho neza nta ngorane yifitiye.
Ubukungu bwa DRC agenda abwemerera abaperezida ba Afurika kugira ngo bamuvugire cyangwa bamurwanirire no kugura intwaro nyinshi.
Ati: “Felix Tshisekedi rero yumva ahatse Isi. Uzi kuba uri Perezida w’igihugu cya Afurika utari n’umuhanga cyane ugahora uzengereza aba Perezida n’abanyepolitike b’Isi yose?” Mu mboni za Tito Rutaremara, avuga ko impamvu nyamukuru Perezida Felix Tshisekedi yifuza kuguma ku butegetsi, ari uko akoresha umutungo wa Congo; akawima Abanyekongo, akawugabanya Isi, akiyumva nk’uyikoresha icyo ashaka (Manipulation).
