Rusororo: Bashimiye umuturage w’i Rwamagana wishyuriye Mituweli abantu 100

Abaturage bo mu Tugari twa Gasagara na Mugambazi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, baratangaza ko bishimiye umugiraneza wafashije kubishyurira Mituweli.
Ni igikorwa cyakozwe n’Umuryango wa Rukundo Olivier, umuturage wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Ukwakira 2022, aho yishyuriye Mituweli imiryango 100.
Uwimana Viviane utuye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo, yishimiye ko mu bana be babiri nta Mituweli baribafite bakaba babonye umugiraneza ubishyurira kuko n’ubusanzwe aba mu cyiciro cy’abatishoboye.
Yagize ati: “Ubu ndumva umutima wanjye utuje kandi n’abana banjye hagize uhura n’ikibazo yabasha kwivuza nk’abandi. Narimfite impungenge nkavuga ngo ese uyu munsi bahuye n’ikibazo nabihagararamo nte? Ariko nkagumya gusenga Imana nkatekereza ko n’abo babiri bazabona ubwishingizi”.
Uwimana asabira imigisha ku Mana umuryango wa Rukundo kuko ngo we mu bushobozi bwe ntacyo yakora uretse kumusabira umugisha.
Uzabakiriho Annociathe, umukecuru ugira uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso utuye mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo, avuga ko na we nta Mituweli yari afite.
Avuga ko yari afite impungenge z’uko yahura n’uburwayi asanganywe akaba yabura uko yivuza. Asobanura ko impamvu atari yarishyuye Mituweli byaterwaga no kutagira ubushobozi.

Yagize ati: “Nari mfite ikibazo cy’uko nshobora kuremba ariko n’ubundi simbone uburyo bwo kujya kwa muganga kubera ko nta Mituweli nagiraga. Ubu ndashimira Imana ko nashoboye kubona unyishyurira Mituweli”.
Ashimira uwabishyuriye Mituweli kandi ngo Imana izabimuhembere.
Rukundo Olivier utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, asobanura ko kwishyurira abatishoboye Mituweli ari uruhare rwe muri gahunda za Leta.
Yagize ati: “Sinkize cyane kandi nta n’ubwo nkennye mu by’ukuri, ahubwo mba narebye nkumva umutima w’impuhwe unjemo hanyuma nkavuga nti ni iki nafasha Leta nk’umuturage usanzwe. Sindi umusirikare ngo mfate imbunda njye kurwana ni ko kuvuga nti nanjye ngomba gushyigikira Leta muri iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye, mbaha ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bivuza nk’abandi Banyarwanda muri rusange”.
Avuga ko intambara barimo kurwana atari iy’amasasu ahubwo ko babonye Igihugu, ati “Umutekano turawufite, dufite abasirikare, dufite polisi, dufite ubuyobozi bwiza bw’Igihugu. Naratekereje nk’umuntu utaragiye ku rugamba, ni iki nafasha Leta y’u Rwanda nanjye nibura nkatera ikirenge mu cya RPF yabohoye Igihugu.
Nkavuga ngo nanjye ngomba kurwana urugamba mfasha Igihugu n’abaturage bacyo nkabagurira Mituweli kugira ngo na bo bagire ubuzima bwiza”.
Avuga ko yatanze Mituweli ku bantu 100 aziha abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubakura mu biyobyabwenge kugira ngo na bo bajye muri gahunda za Leta babeho nk’abandi Banyarwanda.
Ati: “Iyo ufashije umuntu ukamugirira neza kandi ukamukundisha Igihugu na Leta birayorohera kugira ngo ave muri ya mirimo mibi yakoraga”.
