Rusizi: Yashumbushirijwe inka i Mibilizi aho Interahamwe zaririye ize

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiransabimana Capitoline w’imyaka 75 yuzuye umunezero uvanze n’agahinda k’amateka y’ibyamubayeho mu myaka 30 ishize ubwo yashumbushirizwaga inka aho Interahamwe zaririye izo yari atunze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyiransabimana utuye mu Mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, ni umwe muri 20 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye borojwe inka n’abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubunganira.

Mu byishimo byinshi yagaragaje umunezero yatewe no gushumbushirizwa aha i Mibilizi aho yahuriye n’ibihe bishaririye mu buzima bwe, ubwo yabonaga Interahamwe zibaga inka ze zikazirira mu maso ye.

Avuga ko yashimishijwe no kuba yatoranyijwe mu borojwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’IUburengerazuba mu rwego rwo kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse batishoboye.

Yavuze ko byamurenze  kuko yumvaga kuzongera kubona inka iwe ari nk’inzozi nyuma y’amateka mabi yahuye nay o.

Ati: “Ikinshimishije kuruta ibindi ni uguhererwa inka aha kuri Paruwasi aho izanjye zashiriye. Abayimpaye iki ntibakizi ariko bampaye urwibutso rukomeye cyane rw’iminsi nshigaje ku Isi. Ni inka nziza cyane nizeye ko ninapfa abana, abuzukuru n’abuzukuruza, izasigara ibatunze bashima Leta.”

Avuga ko amateka mabi yagiriye mu bworozi kubera imiyoborere mibi yahereye mu mwaka wa 1959 ubwo inka se yari yoroye na zo zaribwaga ndetse abenshi mu muryango we bakicwa.

Avuga ko aho ashakiye umugabo, na bo bagerageje kubyutsa igicaniro kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari bamaze kugira shyo.

Ati: “Twaroroye ariko tumera nka wa mworozi  worora inkoko agaca kazirora, umunsi umwe kakazazimumaraho. Twari tumeze neza, abana barerwa n’amata, Jenoside itangiye duhungira hano kuri Paruwasi ya Mibilizi. Kuko umugabo yari amaze umwaka apfuye, izo nka zatungaga imfubyi yari ansigiye.”

Yarakomeje ati’’ Twahahungiye nzishoreye numva nta wazisanga kuri Paruwasi ngo azinyambure. Ariko bazimbagiye mu maso ku wa 18 Mata 1994, ubwo bazaga kutwica hano i Mibilizi. Igitero cyatumariye abantu cyihemba inka zacu, bazimbagira mu maso nihishe ngo nanjye batankuraho.”

Avuga ko nyuma ya Jenoside yibajije uburyo azongera gukangura igicaniro biramuyobera, nk’umupfakazi wari abana arokora, ibye byose byarangijwe, yibaza uburyo azongera guha abana amata n’uburyo azajya abona ifumbire kuko atari kweza atafumbiye.

Ati: “Nakomeje kubyibaza birandenga, ariko ndashinyiriza, nza kugura akamasa ngo ndebe ko nabona nibura ifumbire na ko nkagurisha mu minsi yashize kuko umuhungu wanjye muto agiye gushyingirwa. N’ubundi igicaniro kirasinzira, nkibaza uburyo kizongera gukanguka simbone igisubizo hafi.”

Uyu munsi arashima ko yorojwe inka izamuha umusaruro mu gihe kiri imbere, ati: “Umunezero wanjye uyu munsi ni ntagereranywa.”

Kabera Arcad na we worojwe avuga ko yari ageze ku rwego rwo kumva atagishaka guhinga kuko ntacyo yahingaga ngo cyere kubera kubura ifumbire.

Ati: “Nta n’insina nateraga ngo izamuke. Nshimiye cyane abikorera b’iyi Ntara bampaye inka kuko nta yindi nigeze bajye bahora bahaha baronke natwe  ntituzabura koroza abandi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko nk’abikorera batibuka gusa ngo birangire ahubo banaremera abarokotse Jenoside n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batishoboye.

Ati: “Izi nka 20 tubaremeye zifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubushize  twatanze inka nk’izi 15 mu Karere ka Nyabihu, tunaha izindi 7 abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu muri Nyamasheke.”

Yavuze ko muri uyu mwaka bateganya kuremera abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Rutsiro. Bivuze ko igikorwa nk’iki kizarangira nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hatanzwe nibura inka 60.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, washyikirije izi nka Nyiransabimana Capitoline na bagenzi be, yashimiye abikorera iki gikorwa yise indashyikirwa.

Yaboneyeho gusaba abazihawe kuzifata neza zikazabaha umusaruro ugira aho ubavana n’aho ubageza nk’uko abazibahaye babibifuriza.

Bivugwa ko Urugaga rw’Abikorera rukomeje iki gikorwa mu gihugu hose aho biteganywa ko mu Ntara y’AMajyepfo n’iy’Iburengerazuba hazatangwa inka zirenga 200.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE