Rusizi: Yariwe n’imvubu imwangiza ibice birimo n’ubugabo

Habimana Jalibu bahimba Daniel w’imyaka 41, utuye mu Mudugudu wa Gombaniro, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, arembeye mu Bitaro Bikuru bya Gihundwe nyuma yo kuribwa n’imvubu ikamwangiza ibice birimo n’ubugabo.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihundwe buvuga ko bwihutiye kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera ko ari mu bihe bibi cyane by’ubuzima bwe.
Imvaho Nshya yasanze Habimana ku Bitaro bya Gihundwe isanga ararembye ku buryo no kuvuga byamugoraga.
Yagaragaje uburyo imvubu yamwubikiye hafi y’umugezi wa Ruhwa yari agiye kogamo amaguru ku wa ku wa 7 Werurwe, nyuma yo gusubika ubuhinzi yakoraga kugira ngo atahe asa neza.
Ati: “Yari iri kumwe n’icyana cyayo biri mu mugezi hafi y’inkengero, mu byatsi yihishemo ntayibonye. Igihe nsutamye kugira ngo nkarabe n’amaguru ntahe, numva ikintu kinturutse inyuma, kiranyubikiriye, kinshinga amenyo mu bibero byombi hafi y’ikibuno, gishaka kuyinjizamo imbere, ndebye mbona ni yo, nini cyane irimo inshwanyaguza umubiri wose kwitabara byanze.”
Yavuze ko yahise agwa yubamye iba imufashe igitsina igikatamo kabiri, kandi ngo imbaraga zo kuyirwanya zari zashize, imufata mu mayunguyungu irahekenya agize ngo arahindukiye ifata ukuboko kw’iburyo n’ukuguru kw’ibumoso.
Avuga ko yahise ata ubwenge, iyo mvubu imujugunya imusozi ubwo yashakaga kumuzunguza ngo imucemo kabiri. Ati: “Nagaruye ubwenge ndi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, bampa ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kuzanwa hano.”
Yavuze ko yumva akomeza kumererwa nabi cyane kuko kubera kuva amaraso menshi, agashimira abamutabaye bakamujyana kwa muganga n’abaganga bakomeje kumwitaho.
Imvaho Nshya yanavuganye na muganga wamwakiriye Dr Jolie Cizungu, avuga ko babona ubuzima bwe buri mu kaga ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kumwohereza mu bitaro bya CHUB.
Ati: “Twamwakiriye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa 7 Werurwe, yangiritse cyane hafi umubiri wose, yanavuye amaraso menshi cyane, tumukorera ibishoboka byose ariko kubera ko tubona arushaho kumererwa nabi cyane tumwohereje mu bitaro byisumbuyeho bya CHUB.”

Murumuna we umurwaje Safari Jean Bosco, avuga ko babimenye babibwiwe n’abaturage bahingaga haruguru y’umugezi, babonye imuzunguza bavuza induru ikamujugunya imusozi.
Avuga ko imvubu basanzwe bazi ko zibamo, hari n’igihe bazibona zoga, zikabareba zikikomereza bari imusozi, ko zigira amahane cyane iyo ziri kumwe n’ibyana byazo ari na zo zikomeretsa abantu ndetse ngo hari n’abo zica.
Ati: “Hashize imyaka 3 Umurundi wahingaga hafi y’uriya mugezi imukomerekeje bikabije ku kuguru, mu myaka 2 ishize na bwo umusore duturanye mu Mudugudu wa Mahoro, wari ugiye koga imukomeretsa akaguru. Umwaka ushize bwo yuburukiye mu mugezi wa Rusizi, umunyekongo wahingaga imboga mu gice cy’iwabo hafi y’uwo mugenzi imucamo kabiri iramwica.”
Yavuze ko hari igihe babyuka mugitondo bagasanga zaraye zibaririye imyaka irimo ibigori n’umuceri, bakagerageza kuzitiza imigano, yasaza zikagaruka zikona, ariko ngo abazitiza senyenge bo ngo ntizibonera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Nsengiyumva Vincent de Paul, yemeje ko atari ubwa mbere zikomerekeje abantu muri iyo migezi yombi, asaba abaturage kutajya bayishoramo.
Ku bavuga ko hari igihe bajyamo bagiye kuhavoma amazi yabuze, ati: “Iyo ntiyaba impamvu yatuma umuntu ashyira ubuzima bwe mu kaga gutyo kuko tugenda dushaka ibisubizo mu guha amazi meza abaturage.
Igihe yabuze bajya n’ahandi ariko ibyo gupfa kujya muri iriya migezi uko biboneye ngo bagiye koga cyangwa kuvoma byo babyirinde kuko ntawe turumva zasanze imusozi, abo zikomeretsa zibikora bazisanze mu mugezi na bwo ntizihaza buri gihe.”
Ku kibazo cy’imirima yabo zona, yavuze ko bagiye kukiganiraho nk’ubuyobozi bakareba niba ibice bihingwa byazitirwa ntizikomeze kubonera.
Yanavuze ko nubwo izo mvubu zibakomeretsa ndetse zikanabonera batemerewe kugira iyo bica cyangwa ngo bayikomeretse ahubwo bakwiye kwiga kubana na zo batazisagarira mu buturo bwazo.
Experience says:
Werurwe 8, 2024 at 6:29 pmGose Ni Inkuru Ibabaje Kuwomugabo Gose Reta Irebe Ukuntu Yamuha Ubufasha Gose Yaba Afite Mituweri Yaba Atayi Fite Gose Bagendere Kwisanganye Yahuyenaryo Kuko Uwomugabo Arababaje Ariko Abaturage Amatorero Reta Ndetse
Nimiryango Itandukanye Nibarebe Ukuntu Bafasha Uwo Mugabo Erega Ningorane Yahuyenazo Mwabantumwe .
Jean paul says:
Werurwe 13, 2024 at 12:21 pmReta idufashe kuko Imvubu zitumazeho
Abantu nimyaka turahinga bikaribwa nimvubu Kandi tutahinze mutambwe
Zumugezi murakoze